Abanyamulenge bandikiye Minisitiri ubakomokamo “wabakinnye ku mubyimba”

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabwe guhagarika burundu ivangura n’ubwicanyi bikorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abavuga Ikinyarwanda.

Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi akomoka mu muryango w’Abanyamulenge

Ku wa 17 Gashyantare 2023, Abanyamulenge bibumbiye muri Mahoro Peace Association bamaganye imvugo ya Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo ya Leta muri RDC, Alex Gisaro Muvunyi, uyu Minisitiri ashinja u Rwanda kubuza amahwemo abanye-Congo.

Uyu mu Minisitiri w’umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ku wa 14 Gashyantare 2023 yavuze ko u Rwanda rwigize umuvugizi w’ubwoko akomokamo n’Abatutsi bo muri Congo kandi arirwo rwabateje amakuba mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Gisaro yashinje u Rwanda gutera Congo inshuro zigera kuri enye rwihishe muri AFDL, RCD, CNDP na M23 ikomeje kuzengereza ubutegetsi bwa Congo.

Yagize ati “Njyewe nk’Umunyamulenge namaganye intambara twashojweho n’u Rwanda rwihishe mu kiswe M23, u Rwanda rwigaragaza nk’urushaka kurinda inyungu n’umutekano w’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusti kandi ntawaruhaye ubwo burenganzira.”

Akomeza avuga ko “Ntabwo twigeze dusaba u Rwanda kuza muri DRC kurengera inyungu zacu, bibazo by’Abanye-Congo bigomba gukemurwa n’Abanye-Congo hagati yabo.”

Alex Gisaro Muvunyi yavuze ibi ari kumwe na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta, Patrice Muyaya, akomerwa urufaya n’abahezanguni bahoza mu kanwa ibirego k’u Rwanda.

Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje gutakamba bavuga ko bicwa ndetse bagahohoterwa n’imitwe ya Mai Mai igamije kubirukana kuri gakondo yabo.

Ishyirahamwe rya Mahoro Peace Association rivuga ko kuva muri 2017 hasohotse raporo zigaraza ubwicanyi bakorerwa n’imitwe ishamikiye kuri Mai Mai irimo Biloze Bishambuke, Yakutumba, Ebuela n’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara.

- Advertisement -

Rivuga ko Abanyamulenge 85% batwikiwe amazu, amatungo arenga ibihumbi 500 akibwa, amagana y’abaturage  bakorerwa iyicarubozo ndetse bamwe baricwa, abandi bafungwa bunyuranyije n’amategeko.

Iri shyirahamwe rivuga ko Ibihumbi by’Abanyamulenge bavuye mu byabo ndetse bamwe bafata icyemezo cyo guhungira mu bihugu bituranye na Congo ndetse no hirya no hino ku Isi.

Bakomeza bavuga ko ibyo bikorwa byaberaga mu maso y’abategetsi ba Congo, n’ingabo za LONI ndetse ko hagiye hasohoka raporo ariko ntizigire icyo zitanga.

Bagaragaza ko ibivugwa na Alexis Gisaro abiterwa no kurengera umwanya yahawe muri Guverinoma ya Congo akirengagiza nkana bene wabo bari mu kaga.

Itangazo ryabo rigira riti “Nk’abagize Umuryango w’Abanyamurenge, turashaka kugaragaza ko uruhererekane rw’ubwicanyi bukorerwa Abanyamurenge n’abavuga Ikinyarwanda muri Congo, ari ibyaha ndengakamere n’ibikorwa by’urugomo bidakwiye kwihanganirwa, bikwiye kugaragazwa.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Clement Bagaza, rivuga ko ubwicanyi n’ihohoterwa ndengakamere bakorerwa bidakwiriye mu itangazo rito rya Politiki, ko Leta ya RDC ifite inshingano zo kurinda abaturage mu buryo bumwe hatabayeho ivangura.

Umuryango w’Abanyamulenge ugaragaza ko Guverinoma ya Congo na Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi bagomba kurinda Abanyamulenge n’abavuga Ikinyarwanda kugira ngo bategure Congo ifite imbere heza.

Hari abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bagiye kumara imyaka irenga 20 mu nkambi z’impunzi n’ibindi bihugu by’amahanga mu gihe abandi bakomeje gutesekera imbere mu gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW