Abarimo Sandrine Isheja na Scovia bahataniye ibihembo mu bagore b’indashyikirwa

Abanyamakuru barimo Sandrine Isheja na Scovia Mutesi, bari mu batoranyijwe mu guhatanira ibihembo byiswe  ‘Rwanda Women in Business Awards’ mu bagore bahize abandi mu kwiteza imbere cyangwa guteza imbere ibigo bakorera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru giheruka uwateguye iki gikorwa Nathan Offodox Ntaganzwa yavuze ko mu rwego rwo guhitamo abagore bazahatana muri ibi bihembo bifashishije inzego za Leta n’izindi zisanzwe zikorana n’abo kugira ngo bazahitemo ababikwiye.

Kuri ubu bamaze gutangaza urutonde rw’abahatanira ibihembo mu byiciro bitandukanye dore ko ubu bari gutorwa kuri internet aho bifite 30% naho akanama nkemurampaka ko kazaba gafite 70% mu kwemeza abazahembwa.

Abageze mu cyiziro cya nyuma ubu batangiye gutorwa gusa nyuma hazatangazwa urutonde rw’abatsinze, bitangwe ku wa 11 Werurwe 2023.

Mu bazwi bahatanye hagiye harimo abanyamakuru nka Sandrine Isheja wa Kiss Fm, Mutesi Scovia wa B&B FM, Niwemwiza Anne Marie wa Kigali today. Abandi ni abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo Mutoni Phionah, Jacky Lumbasi n’abandi.

Gutora uwo ukunda muri iki gikorwa ni ukunyura ku rubuga rwa Rwandawoman Magazine ubundi ugahita icyiciro cy’uwo ushaka, kongera gutora biba nyuma y’iminota 30.

Umunyamakuru Sandrine Isheja nawe ahataniye igihembo
Scovia Mutesi ukunzwe mu makuru ya Politike ahataniye igihembo

Urutonde rwerekana abahatanye bageze ku cyiciro cya nyuma

  1. Champion of Change
  • Bank of Kigali
  • IBTC
  1. Women Business Owner of the Year
  • Omega Logistics
  • Pamaco
  • IBTC
  1. Board Level & Senior Executive of the Year
  • Copedu CEO
  • Radiant Yacu CEO
  1. Start-Up of the Year
  • Stunning Travel &Tours
  • Karisimbi Wines
  1. Rising Star
  • Ndineza Organization
  • Avocare
  • Stunning Travel & Tours
  1. Social Entrepreneur Award
  • Ndineza Organization
  • Solid Africa
  1. Global Brand Award Contribution
  • Uzuri K&Y
  • Summer flowers
  • Afri Foods
  1. Agri-Entrepreneur Award
  • Afri foods
  • Jotete Investment
  • IBTC
  1. . Best Tours and Travel Agent
  • Rickshaw Travels
  • ITT
  • ITA
  1. Manufacturing Company of the Year Award
  • INOVOS Ltd/Tamu Sanitary Pads
  • Ubudasa Wall Paints
  1. . Media glass ceiling Award
  • Fiona Mbabazi
  • Jackie Lumbasi
  • Annie Marie Niwemwiza
  • Mutesi Scovia
  1. Journalist/Producer
  • Annie Marie Niwemwiza
  • Sandrine Isheja
  1. Public Relations.
  • Pamella Mudakikwa
  • Fiona Mbabazi
  1. Enlightened Employer
  • I&M Bank
  • Satguru Travels
  • Sanlam Insurance
  1. Fastest Growing Women-Owned or – Led Company of the Year
  • ITM Africa
  • Radiant Yacu
  1. Male driving gender empowerment
  • REG CEO
  • ISCO MD
  1. Banking & Finance woman of the year
  • Urwego Bank CEO
  • Bank of Kigali CEO
  • Copedu CEO
  1. Insurance woman of the year
  • Radiant Yacu CEO
  • Old Mutual CEO
  • Sanlam CEO
  • Mayfair Insurance CEO

RWIBA23 Voting

- Advertisement -