Abasirikare ba Congo “barashe ku b’u Rwanda barinda umupaka”

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu abasirikare ba Congo binjiye mu gace k’urubibi rw’ibihugu byombi katagira ukagenzura, barasa ku bashinzwe kurinda umupaka, na bo barabasubiza.

U Rwanda rufite abasirikare kabuhariwe batozwa urugamba (Photo Internet)

Muri kiriya gice hashize iminsi havugwa ibitendo by’abashinzwe umutekano ku mpande zombi, ndetse rimwe abaturage bakavuga ko bumvise amasasu.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko mu kurasana kwabereye ku rubibi rw’u Rwanda na Congo, mu gitondo kare kuri uyu wa Gatatu (4h30 a.m), abasirikare b’ingabo za Congo, FARDC bagera kuri 12 cyangwa 14 binjiye mu gace katagira nyirako (No Man’s Land) kari hagati y’ibihugu byombi, batangira kurasa.

RDF yagize iti “Binjiye mu gace katagira nyirako ku rubibi rwa Congo n’u Rwanda, mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, batangira kurasa ku mupaka wacu.

Ingabo zacu zabasubije, ingabo za Congo zisubira inyuma.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronald Rwivanga, UMUSEKE wamubajije niba nta bo bamenye bahaguye ku ruhande rwa Congo, adusubiza ko batabimenye.

Ati “Ku ruhande rwacu nta we. Ku ruhande rwa Congo ntabwo tubizi.”

Brig. Gen Rwivanga yatubwiye ko igihe hamenyekana andi makuru bayatangaza, gusa itangazo rya RDF rivuga ko nta musirikare w’u Rwanda wagize ikibazo, ndetse ibintu byasubiye mu buryo.

RDF ivuga ko ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo zishyira sa kumi n’ebyiri (05h54 a.m) ingabo za Congo, zageze aho byabereye.

- Advertisement -

Igisirikare cy’u Rwanda cyasabye ko Urwego ruhuriweho n’ibihugu (Expanded Joint verification Mechanism, EJVM) na Komisiyo yashyizweho i Luanda ishinzwe gukemura impaka biza bigakora iperereza ryabyo kuri ubwo bushotoranyi bwabayeho.

Congo n’u Rwanda bimaze iminsi birebana ay’ingwe nyuma y’imirwano mishya yatangijwe n’umutwe wa M23. Congo ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, naho u Rwanda rukabihakana, ndetse rugashinja Congo ahubwo gukorana n’umutwe wa FDLR.

Ibihugu by’Akarere bikomeje gukomakoma ngo hatazaba intambara hagati y’ibi bihugu bihuriye mu muryango wa EAC, na Francophonie, ndetse hategerejwe inama mu mpera z’iki Cyumweru izabera i Addis Ababa muri Ethiopia igamije kureba ibyagezweho mu kubahiriza amasezerano y’i Luanda, n’ibiri mu biganiro byabereye i Nairobi, byombi bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.

Indi nama igiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

UMUSEKE.RW