Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Abanyamuryango ba RPF INKOTANYI mu Mujyi wa Muhanga baremeye bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ndetse n’abandi baturage batishohoye, bahamya ko ari nka Mose wakuye Abisiraheli mu bucakara bw’Abanyamisiri.

Isabukuru y’imyaka 35 yabanjirijwe n’urugendo rwo kugaragaza ibyagezweho.

Ubu bufasha babuhawe ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35  Umuryango wa RPF umaze ubayeho.

Mu mivugo, mu ndirimbo no mu mbwirwaruhame bamwe mu banyamuryango bahawe umwanya w’ijambo bageraranya uyu muryango nka “Mose wavanye abisiraheli mu gihugu cy’Egiputa.”

Babivuze bahereye  ku bikorwa by’ingenzi birimo umubare munini w’abanyarwanda bamaze kurangiza amashuri abanza, ayisumbuye amakuru na za Kaminuza.

Bavuze kandi ko  hari ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi amazi, mutuweli, gahunda ya Girinka abaturage benshi bamaze  bamaze guhabwa.

Abari basanzwe muri uyu Muryango wa RPF INKOTANYI babanje kwakira indahiro z’abanyamuryango bashya harimo n’izo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, banahawe ubufasha butandukanye burimo no kugabirwa Inka.

Usabyemariya Renatha umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, avuga ko  uyu Muryango ariwo wabakuye mu kato bari bamazemo imyaka myinshi, ubu bakaba bahabwa amahirwe kimwe n’abandi baturage bose mu Rwanda.

Ati “Ndashimira RPF, by’umwihariko nkanashimira Umuyobozi wayo ku rwego rw’Igihugu ariwe Paul Kagame.”

Usabyemariya avuga ko agiye gukora ubukangurambaga kuri bagenzi be bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batarinjira muri uyu Muryango,  kugira ngo abasobanurire ibyiza biwurimo.

- Advertisement -

Chair Person wa RPF mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko mu mezi 2 bari bamaze bategura isabukuru y’imyaka 35 ya RPF INKOTANYI,  bibanze mu bikorwa byo  gukemura ibibazo by’abaturage no kurengera abatishoboye.

Kayitare avuga ko iyi ari imwe mu ntego nyamukuru  y’uyu  Muryango  udahwema kwita ku mibereho n’Iterambere ry’abaturage.

Ati “Mu mahame y’Umuryango harimo ko buri Munyarwanda agira uburenganzira bumwe n’ubw’abandi baturage, iki cyiciro cy’abantu bafite ubumuga kigomba kwitabwaho kandi kikibona muri uyu Muryango mugari wa RPF INKOTANYI.”

Yavuze ko kuba umuntu afite ubumuga cyangwa ibibazo by’ubukene bitamwambura ubwo burenganzira bwo kuba Abanyamuryango kugira ngo bafashwe kujyana n’abandi muri urwo rugendo rw’iterambere.

Muri aya mezi 2 ategura isabukuru, Abanyamuryango basannye inzu z’abaturage batishoboye batari Abanyamuryango, banabubakira ubwiherero n’uturima tw’igikoni.

Usibye Inka, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’ubw’ingingo no kutabona bahawe amagare, imbago  ndetse n’inkoni yera.

Abatishoboye bandi bahabwa  imifariso, n’amashyiga ya rondereza.

Abatishoboye bahawe Inka
Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni yera
Abafite ubumuga bw’ingingo bafashijwe kubona amagare
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abatishoboye bahawe imifariso
Hari abahawe amashyiga ya rondereza
Gukata Cadeau byabaye ikimenyetso cyo gutangiza ibirori
Hakiriwe n’abanyammuryango bashya
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barahiye ko batazahemukira Umuryango RPF INKOTANYI
Chairperson Kayitare Jacqueline avuga ko mu mahame n’intego y’Umuryango ari ukurengera abatishoboye
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga