Agakiriro ka Gisozi karaye gashya, abahakorera barasaba iperereza

Mu masaha y’ijoro ku Cyumweru, agakiriro ka Gisozi, ahakorera Cooperative ADARWA haraye hashya ku buryo abahafite imitungo bavuga ko bahombye byinshi.

Amafoto ya nijoro Agakiriro ka Gisozi karimo gushya

Ishami rya Police rishinzwe kuzimya inkongi ryaramutse rigerageza kuzimya burundu uwo muriro.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze hano, yasanze abaturage bataramenya icyateye inkongi, ariko bamwe bari gukeka ko ari insinga z’amashanyarazi zakoze circuit.

Umwe mu baganiriye na UMUSEKE ati “Baduhamagaye saa yine z’ijoro batubwira ko harimo gushya, ababashije kubibona batubwiye ko ari insinga zaturitse, dukeka ko ari ikibazo cy’izo nsinga ariko nta makuru turafata.”

Avuga ko basaba ko habaho iperereza bakamenya igitera inkongi, ngo igihe byagaragara ko ari amashanayarazi ya REG ateza ikibazo gisa n’igihoraho bagana inkiko.

Muri atelier uyu akoreramo ngo nta na kimwe bakuyemo, kandi nta bwishingizi bw’inkongi bafite.

Undi wageze hariya hahiye nijoro, na we avuga ko hakwiye iperereza kuko ngo yahombye byinshi ku buryo muri atelier yabo bahombye agera kuri miliyoni 80Frw.

Yavuze ko iyo bavugisha ibigo by’ubwishingizi, bibabwira ko aho bakorera hakunze gushya, bityo ko gukorana na bo bigoye.

Perezida wa Cooperative ADARWA, Twagirayezu Thaddée yabwiye UMUSEKE ko icyateye inkongi “abantu bavuga ko ari cour circuit”, ariko ngo baracyashyira ku igereranya ngo barebe.

- Advertisement -

Ati “Ibyangiritse ni byinshi, ariko turacyabara, yenda nka saa munani turaba twabimenye, ariko ni binshi, ni byinshi ni nka za miliyari.”

Avuga ko ashobora kurenga Miliyari enye.

 

Yavuze ko ubushize nabwo inkongi yabaye mu masaha y’ijoro, bakaba bakireba impamvu

Uyu muyobozi yavuze ko inyubako zifite ubwishingizi, ariko ibiri mu nzu nyira byo ari we ubyishingira.

Ndetse yavuze ko nubwo hashobora kuba harimo bamwe badafite ubwishingizi, yamenye ko bamwe babufite.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageze hariya ngo rutangire gukora iperereza.

Inkongi ngo yatangiye ahagana saa ine z’ijoro

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW