Ama G The Black yatanze umucyo ku bya “Divorce” n’umugore we

Umuraperi Amag The Black biravugwa ko yaba ari mu gikorwa we n’umugore we cyo gusaba gatanya bitewe n’umubano wabo utagihagaze neza nkuko tubikesha inshuti z’uyu muryango.

Ama G The Black n’umufasha we ku munsi w’ubukwe

Amakuru avuga ko aba bombi baba batakibanye neza kugera aho ubu bari gushaka gatanya kugirango buri umwe abohore undi yikomereze ubundi buzima.

Nubwo bitaracamo ngo bayibone haba Amag The Black na Uwase Liliane ngo bifuza ko byakorwa vuba.

Uwaduhaye aya makuru utarifuje ko tumutangaza yagize ati “Amag amaze iminsi atabanye n’umugore we neza, ubu buri umwe asigaye yikorera gahunda ze. Ntiwamenya ngo umugore cyangwa umugabo niwe wananiye undi gusa bose bari kubyirukamo kugirango batandukane.”

Mu kiganiro kigufi UMUSEKE wagiranye na AMA G The Black ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 yavuze ko “ibyo bintu nabivuzeho igihe kinini ntabwo nzakomeza gusubiramo ijambo rimwe buri kanya.”

Yavuze ko kimwe mu binyamakuru byandikira mu Rwanda cyamwanditseho inkuru nawe atazi ibyo aribyo.

Yagize ati “Ntabwo wigeze kubona banyanditseho? ni ibintu biri aho ngaho utamenya ibyo aribyo, Ni ibihuha, ni ibintu utamenya ibyo aribyo.”

Tariki 15 Ukuboza 2017 nibwo Hakizimana Amani (Ama G The Black) yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Liliane, barahirira kuzabana nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

- Advertisement -

Tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yasabye anakwa umufasha we Uwase Liliane mu birori byabereye mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi, kuri Chris Guest House.

Ibirori byo kwakira abaje kubashyigikira ku munsi w’ubukwe bwabo byabereye mu busitani bwo kuri Telavista Kicukiro.

Bibaye ari impamo Amag The Black yaba agiye gutandukana n’umugore we babyaranye umwana w’umukobwa.

UMUSEKE.RW