AMAFOTO: Adel ugarutse gutoza Musanze, yageze mu Rwanda

Umutoza w’Umunya-Misiri, Ahmed Abdelrahman Adel wahawe akazi ko gutoza ikipe ya Musanze FC, yageze mu Rwanda azanye n’umwungiriza we bazafatanya muri izi nshingano, Ibrahim wakinnye mu Bwongereza.

Ahmed Abdelrahman Adel n’umwungiriza we, Ibrahim bageze mu Rwanda

Uyu mutoza yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki 2 Mutarama 2023, yakirwa n’abarimo Uwihoreye Ibrahim na Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Musanze FC.

Kugeza ubu ntabwo Ubuyobozi bwa Musanze FC buratangaza igihe amasezerano ya Ahmed azamara, ariko amakuru ava i Musanze avuga ko ashobora kuyitoza mu mwaka umwe n’igice.

Arahita akomereza i Musanze mu kazi ko gutegura umukino iyi kipe izakira Étincelles FC ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023 kuri Stade Ubworoherane.

Ni ku nshuro ya Kabiri Ahmed Abdelrahman Adel aje gutoza Musanze FC, nyuma yo kuyizamo mu mpera za 2019 ariko akaza kuyivamo muri Gicurasi 2020 bapfuye ko ubuyobozi bwashakaga kumukata umushahara bitewe n’uko amikoro y’ikipe yari yahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Uyu mutoza kandi yaherukaga muri Gasogi United ariko na yo ntiyayitinzemo, kuko bahise batandukana biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Abarimo Uwihoreye Ibrahim [ubanza iburyo] bakiriye Ahmed Adel
Ahmed Adel [uri iburyo] yavuze ko yishimiye kongera kugaruka gutoza mu Rwanda
UMUSEKE.RW