Ba Gitifu bahawe moto nshya bavuze imyato Perezida Kagame

NYAMASHEKE: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 68 bo mu karere ka Nyamasheke, bashyikirijwe moto zizajya zibunganira mu kuzuza inshingano zabo zirimo kurushaho kwegera umuturage no kumukemurira ibibazo ku gihe.
Bavuga ko batazongera gukangwa n’imisozi

Ni inyoroshyangendo bahawe kuwa 17 Gashyantare 2023, n’ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’Intara y’Iburengerazuba.

Mu byishimo byinshi, bashimiye Perezida wa Repubulika, biyemeza gutega amatwi no gukemurira umuturage ibibazo.

Umwe yagize ati”Umuhigo dutahanye nkuko twabyemereye Meya, na nyakubahwa Guverineri twarabimubwiye ,turashaka kuba indongozi koko, ibibazo bibangamiye umuturage wacu tugiye kubijyamo,t ubyirunduriremo.”

Akomeza agira ati “Twari tubirimo ariko tugiye kubyirunduriramo ku buryo umuturage w’Akarere ka Nyamasheke aba intangarugero.”

Undi nawe ati” Tuzakiriye neza ariyo mpamvu dushimira umutoza w’Ikirenga, isoko tuvomaho. Rwose ibi yatugejejeho ni byiza, niyo mpamvu tugomba kugera ikirenge mucye tumuha serivisi nziza.Kubera ko aka Karere ni imisozi, bizajya bidufasha kugera ku muturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yasabye ba Gitifu gufata neza Moto bahawe, batanga serivisi nziza ku muturage.

Ati“Izi Moto zigiye kubafasha gutanga umusaruro kuko aho bajya hose bagiye kujya bahagera nta nkomyi.”

Meya Mukamasabo yavuze ko Akarere kazabaha amafaranga azabafasha kubona lisansi .

Ati” Tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo zikomeze zitange umusaruro ndetse n’abazikoresha batange umusaruro kurusha uko byari bisanzwe.”

- Advertisement -

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba,Uwambaje Marie Frorence, yasabye abahwe Moto kuzazicunga neza, yizeza ab’abahandi ko nabo bazagerwaho.

Ati” Dutangiriye hano i Nyamasheke ariko ni gahunda ikomeza no mu tundi turere, Rubavu nayo izakurikiraho, n’utundi turere tugende dukurikirana kugeza igihe iyi gahunda isoje.Kandi nyuma yaho tugende dukurikirana imicungire y’izi Moto.”

Izi Moto bahawe zifite ubwishingizi bw’umwaka ndetse bakazajya bahabwa inyongera ku mushahara izajya ibafasha kugura lisansi yo kuzitwara.

Moto bahawe ni nshya
Bashyikirijwe n’ibyangombwa byazo
 
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW