Ibijumba bigoye kubibona kurusha inyama – Icyo babivugaho

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu baravuga ihenda rya bimwe mu bihingwa ngandurarugo by’umwihariko ibijumba bisigaye birya umugabo bigasiba undi.
Ibijumba birarya umugabo bigasiba undi, birahenze ku isoko

Mu Rwanda ibihingwa bimwe mu bikunze kwitwa ingandurarugo, bikomeza guhenda aho abenshi bavuga ko bitagihingwa cyane kubera gahunda yo guhuza ubutaka itabishyira mu by’ibanze bikenewe.

Abaturage bavuga ko ibijumba aribyo biribwa byari bihendutse aho umukene yaburaga ikindi akabishyira ku ziko abana ntibaryamire aho.

Bavuga ko kuva u Rwanda rwaremwa nta nzara yabayeho ku buryo ikilo cy’ibijumba kigura 400 Frw mu cyaro na 550 Frw mu Mujyi wa Kigali.

Abagifite ubutesi bavuga ko iki gihingwa ngandurarugo cyagurwaga ku cyate cyangwa ku gatebo kuba gipimwa ku munzani ubwabyo ari ikimenyetso cy’ubukene.

Mu bitekerezo by’abasomyi ba UMUSEKE twakusanyije ku itumbagira ry’ibijumba mu Rwanda bahuriza ku kuba hari inzara kandi itoroshye.

Gerry Mugwiza yagize ati “Kuba ibijumba bipimwa ku kilo hatakibaho imifungo, kuba ingo nyinshi zitakibihinga ngo nibyera babyite rugabire, lokodifensi n’andi bisobanuye byinshi. Ibijumba n’ibishyimbo iyo bihenze gutya aba ari inzara ya nyayo.”

Ezechias Habumuremyi ati “Nigute se batahenda kandi naho babiteye babategeka kubirandura, ahandi byeraga hakaba hateye imigano n’ubusitani.”

Eliane Keza yabwiye UMUSEKE ko bigoye kuboneka kurusha inyama, Ati “Biragoye cyane, uziko hari amasoko urema ntubihasange ? byabaye iby’abakire bayobotse indryo nyarwanda kuko byifitemo isukari y’umwimerere igenda ikaringaniza isukari iri mu maraso.”

- Advertisement -

Undi ati  “Ibi byo guhuza ubutaka nibyo byazanye kabutindi y’inzara byagakozwe mu butaka bwa Leta bagahuza ibyo bashaka bakareka umuturage agahinga ibihingwa ngandurarugo.”

Masengesho Theo wo mu Mujyi wa Kigali ati “Ubundi ko twabiguraga ku gatebo ibyo kubipima ku kilo byaje bite? Hanze aha turakennye kweli.”

Uwitonze Solange ati  “Burya ujya kuvuga abatarabona aho umuntu ajyana bitanu guhaha agacyura agafuka akazunguza ntakirimo.”

Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yabwiye UMUSEKE ko umusaruro w’ibijumba wiyongereye cyane n’abaryi babyo baba benshi.

Avuga ko ibijumba birimo kwifashishwa nk’ibikoresho by’ibanze mu nganda zikora ibiribwa birimo amandazi, Ibisuguti, imitobe, imigati n’ibindi.

Ni ibiribwa avuga ko abahinzi babyo bahabwa imbuto mu rwego rwo kugwiza umusaruro imbere mu gihugu no kubigemura hanze.

Ati “Na bariya bayobozi barandura imigozi y’abaturage hafatwa ingamba kugira ngo babicikeho kuko ibijumba birakunzwe kandi birakenewe ku isoko.”

Kwibuka Eugene avuga ko muri 2022 umusaruro w’ibijumba wazamutse ku kigero cya 3% ugereranyije n’umwaka wa 2021.

MINAGRI ivuga ko kuba hakiri ikibazo cy’ububiko bw’ibijumba aribyo bigira ingaruka ku isoko kuko ku mwero wabyo biboneka cyane ariko nyuma y’igihe gito bigahita bibura bigatera izamuka ry’ibiciro ku isoko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW