Béatrice Munyenyezi yihannye Umucamanza umuburanisha bwa 2 – Imvo n’Imvano yabyo

Béatrice Munyenyezi woherejwe na USA yagaragaje kwihana Perezida w’inteko imuburanisha avuga ko nta butabera yizeye kubona.

Munyenyezi aregwa ibyaha bya Jenoside

Perezida w’inteko iburanisha urubanza rwa Béatrice Munyenyezi, ni Patricie MUKAYIZA.

 

Kuki Béatrice Munyenyezi yongeye kumvikana yihana Perezida w’inteko imuburanisha?

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo ko abatangabuhamya bashinja Béatrice Munyenyezi bagomba kumva ubuhamya bwabo burindiwe umutekano.

Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko baje gusoma icyemezo cyafashwe ku nzitizi zari zatanzwe n’abunganizi ba Béatrice Munyenyezi, ari bo Me Gashema Felecien na Me Bikotwa Bruce mu iburanisha ryaherukaga kuba taliki 21 Gashyantare, 2023.

Icyemezo cyagombaga gusomwa ku isaha ya saa tatu za mu gitondo (09h00 a.m) ariko cyasomwe saa tanu (11h00 a.m) kubera impamvu zinyuranye umucamanza atatangaje.

Mu iburanisha riheruka ryabaye taliki ya 21 Gashyantare 2023 Me Gashema Felecien na Me Bikotwa Bruce bari bagaragarije urukiko inzitizi.

Inzitizi ya mbere batanze ni uko hari abatangabuhamya 10 b’Ubushinjacyaha batagombaga gutanga ubuhamya bwabo barindiwe umutekano.

- Advertisement -

Bavugaga ko kuva na mbere abatangabuhamya batigeze basaba ko barindirwa umutekano, ko ubu atari ngombwa ko byakorwa kuko n’amazina yabo n’imyirondoro byabo byagaragaye na mbere mu manza zabanje.

Indi nzitizi abanyamategeko batangaga ni uko hari umutangabuhamya mushya utaragaragaye ku rutonde kuva na mbere, bityo adakwiye kumvwa.

Inzitizi ya gatatu batanze ni uko hari abatangabuhamya bo ku ruhande rushinjura, bavugaga ko bari kunyura mu bihe bigoye kuko banavanwe muri gereza ya Huye bari bafungiwemo, bajyanwa muri gereza y’i Nyanza iri ahitwa Mpanga, kandi batajya babona uko basurwa aho bafungiye, bagasaba ko basubizwa muri gereza ya Huye.

Abo batangabuhamya ngo ni batatu.

Munyenyezi amaze kwihana Umucamanza umuburanisha inshuro 2

 

Icyemezo cy’urukiko kuri izo nziztizi

Urukiko rusanga abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja bakwiye gutanga ubuhamya barindiwe umutekano nk’uko byafashweho icyemezo taliki ya 12 Ukuboza, 2022 hanisunzwe inginzo z’amategeko.

Urukiko kandi rusanga hadakwiye kumvwa umutangabuhamya mushya utaragaragaye ku rutonde mbere.

Naho kuba hari abatangabuhamya bo ku ruhande rushinjura bafashwe nabi muri gereza ya Mpanga, Urukiko rukwiye kubikoraho iperereza rukamenya ukuri kwabyo.

Umucamanza MUKAYIZA Patricie akurikije ko Béatrice Munyenyezi yamwihannye, yavuze ko uru rubanza ruzasubukurwa taliki ya 13/03/2023.

 

Munyenyezi yahise yihana ku nshuro ya kabiri Perezida w’inteko iburanisha

Munyenyezi avuga ko nta butabera amutezeho nyuma y’uko inteko imuburanisha itangaje kiriya cyemezo cy’urukiko ku nzitizi zari zatanzwe n’abanyamategeko bamwunganira.

Béatrice Munyenyezi nyuma y’uko abwiwe ko abatangabuhamya bamushinja bazumvwa barindiwe umutekano yamanitse akaboko k’iburyo asaba ijambo.

Maze mu magambo ya Munyenyezi ati “Maze igihe mburanishwa n’iyi nteko hazamo impamvu ituma urubanza rusubikwa, ubushinjacyaha bwavuze ko ndi gutinza urubanza ariko njye sinabikora kuko nta nyungu mbifitemo, ahubwo mbona ari mwe murutinza nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha.”

Munyenyezi yakomeje avuga ko nta butabera ateze kuri Perezida w’inteko imuburanisha ngo kuko abamushinja baramutse batanze ubuhamya bwabo mu muhezo, ntabwo ukuri kwaba kugiye ahagaragara muri uru rubanza, kandi aribyo byifuzwa.

Ati “Naje ku mugaragaro, ni nayo mpamvu ngomba kuburanira ku mugaragaro. Nyakubahwa Perezida w’inteko mumburanisha muha agaciro iby’Ubushinjacyaha aho kumva impande zombi, kandi mumburanisha nkaho icyemezo cyamaze gufatwa,  ndakwihannye Perezida w’inteko imburanisha.”

Umucamanza yahise asaba uregwa n’abunganizi be ndetse n’Ubushinjacyaha kuza bagasinyira ibyo Munyenyezi avuze, ari nako byahise bigenda barasinya.

Si ubwa mbere Munyenyezi yumvikanye yihana Perezida w’inteko imuburanisha, gusa nta cyemezo byigeze bifatirwa.

Munyenyezi kandi yigeze kubwira urukiko ko ibyo aregwa bishobora kuba byaragizeho ingaruka Perezida w’inteko imuburanisha, ari na yo mpamvu ngo nta butabera amutezeho.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko taliki ya 12 Ukuboza 2022 hafashwe icyemezo ko bariya batangabuhamya bagomba gutanga ubuhamya barindiwe umutekano, ko atari ngombwa ko bongera kubyigaho kuko byarangiye.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko umutangabuhamya utaragaragaye ku rutonde urukiko rushobora kumwumva cyangwa ntirumwumve, gusa ubuhamya bwe bukazahabwa agaciro mu mikirize y’urubanza.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko niba hari abatangabuhamya bo ku ruhande rushinjura badafashwe neza mu igororero rya Nyanza, ibyo biri mu mikorere y’igororero.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’America kuburanira mu Rwanda. Ni umukazana wa Pauline Nyiramasubuka wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Uyu Shalom Ntahobari n’umubyeyi we Nyiramasubuko bahamijwe icyaha cya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Munyenyezi areragwa ibyaha bifitanye isano na jenoside byose arabihakana.

UMUSEKE uzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Béatrice Munyenyezi yihannye Umucamanza avuga ko nta butabera amutezeho

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW