Congo ihakana kurasana n’abasirikare b’u Rwanda, ngo “yarashe amabandi”

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo witwa Ngwabidje Kasi, yasohoye itangazo rivuguruza ibyatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda, ko kuri uyu wa Gatatu abasirikare ba Congo barashe ku barinze umupaka bo mu Rwanda.

Congo ivuga ko abapolisi bayo n’abasirikare bahanganye n’amabandi yitwaje intwaro hafi y’urubibi n’u Rwanda

Itangazo rivuga ko habayeho ibikorwa bimaze igihe, aho Abapolisi ba Congo, PNC, ndetse n’abasirikare ba kiriya gihugu, FARDC barasanye mu rukerera n’itsinda ry’abagizi ba nabi ryahungaga, nyuma yo kugerageza gukora ibikorwa byaryo mu duce twegereye urubibi rw’u Rwanda.

Muri iryo tangazo Ngwabidje Kasi ati “Igihe bahungaga, habayeho kurasana n’abashinzwe umutekano, abo bagizi ba nabi bari bafite imbunda.”

Congo ivuga ko byatumye habaho gukoresha ingufu nyinshi, ndetse bamwe mu bagizi ba nabi barafatwa.

Ngo muri uko kurasana “umwe mu mabandi yakomeretse, undi arapfa.”

Itangazo rivuga ko hatangiye iperereza rizagaragaza ibyabaye, rigahakana ko ingabo za Congo zitarenze umupaka , cyangwa ngo zirase zerekeza ku butaka bw’u Rwanda.

Congo ikavuga ko itangazo ryasohowe n’u Rwanda “ari ikinyoma kigamije kwerekana ko ruhohoterwa no gushaka impamvu y’ibibazo.”

Ngwabidje Kasi mu itangazo agaragaza ko itangazo ryasohowe na RDF ari impamvu “u Rwanda rushaka guheraho rutera Kivu y’Epfo.”

Gusa, u Rwanda mu itangazo rwasohoye ku gicamunsi kuri uyu wa Gatatu, ruvuga ko nta musirikare warwo wakomeretse cyangwa ngo araswe n’itsinda ry’abasirikare ba Congo bari hagati ya 12, na 14, ruvuga ko barashe ku bashinzwe kurinda umupaka wa Rusizi.

- Advertisement -

Abo basirikare ba Congo ngo bari mu gace katagira ukagenzura, kari ku rubibi rw’u Rwanda na Congo, ubwo barasaga ku mupaka wa Rusizi.

 

Ku mupaka urujya n’uruza rwahungabanyeho gato

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi by’umwihariko abatuye hafi y’umupaka wa Rusizi II bavuze ko mu masaha ya mugitondo urujya n’uruza byabanje kugorana atari uko abakora ku mupaka bababujije kwambuka nk’ibisanzwe.

Nyuma ngo babonye Abanye-Congo bambuka baza mu Rwanda, na bo bashirika ubwoba bambuka bajya iwabo.

Sibomana Erneste wo mu Murenge wa Mururu yagize ati “Mu rucyerera rw’iki gitondo hano hafi y’umupaka barashe, Abakongomani batubwira ko hari imirambo batoye iwabo, ntabwo tuzi niba ari Abanyarwanda cyangwa Abakongomani, nyuma y’ibyo byabaye twaje gukora nta yandi makuru mabi abagiye muri Congo batashye amahoro”.

Bisengimana Jacques ukora akazi ko gutwara imizigo ku mutwe akorera kuri uyu mupaka yagize ati “Ni hakurya y’iwanjye, amasasu twayumvaga yari menshi cyane twagize ubwoba.”

Yavuze ko ku saa mbiri za mugitondo (08h00 a.m) Abanyarwanda batangiye kwambuka bajya muri Congo imirimo irakomeza, kuko mbe yaho Abanye-Congo na bo barimo bambuka bajya mu Rwanda.

Aba baturage bakomeza bavuga ko nubwo muri DRC bitameze neza, kuva  bagenzi babo bari bagiye muri DRC bagarutse amahoro imitima yabo itekanye.

Banavuga ko bafitiye icyizere ingabo z’igihugu, bityo bigatuma bizera umutekano.

Abasirikare ba Congo “barashe ku b’u Rwanda barinda umupaka”

Umukapa wa Ruzizi uhuza u Rwanda na Congo ubwo abantu bari bamaze kwambuka kuko birangira saa 15h00

MUHIRE Donatien/UMUSEKE.RW