Congo yashyize mu majwi u Rwanda “iruregera abanyamuryango ba ECCAS”

Minisitiri w’intebe wa RD.Congo, Jean Michel Sama Lukonde, yasabye ko Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, ECCAS wagira icyo ukora ku Rwanda.

Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Sama Lukonde

Ibi Sama Lukonde yabitangaje ubwo ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yatangizaga imirimo y’inama y’Abaminisiti b’ibibihugu b’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, ECCAS .

Ni inama ibanjirije iy’abakuru b’ibihugu itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe Lukonde, yagarutse ku ruhare rwa guverinoma ye muri uyu muryango.

Sama Lukonde yatinze ku mutwe wa M23, ashinja Leta y’u Rwanda ubushotoranyi bwitwaje uwo mutwe.

Yasabye ko “ECCAS yakwisunga ibikubiye mu ntego z’uyu muryango mu ngingo yayo ya Kane, ivuga ko hakwiye gushyigikira ubufatanye mu bagize umuryango mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.”

Intego z’uyu muryango zivuga ko “ari ukugera ku bwigenge ibihugu bihuriyeho, kuzamura ikigero cy’imibereho y’abaturage batuye ibihugu biwugize no guharanira ko hatabaho ihungabana ry’ubukungu binyuze mu bufatanye burimo umucyo.”

Sama Lukonde yavuze ko inshingano z’ibanze za ECCAS ari uko hubahirizwa ubusugire bw’imipaka, kubana neza n’abaturanyi nta gushotorana, nta hohoterwa iryo ari ryo ryose .

Yongeyeho ko “ECCAS idakwiye gukomeza kurebera mu gihe cyose umwe mu banyamuryango yatewe n’umunyamuryango”.

- Advertisement -

RD.Congo yakomoje gushyira mu majwi u Rwanda, ivuga ko ruyishotora rwihishe inyuma y’umutwe wa M23.

Icyakora yaba u Rwanda n’uyu mutwe wa M23 bamagana ibyo birego, ahubwo u Rwanda rukavuga ko Congo yarugize urwitwazo mu guhunga ibibazo byabo.

Muri Mutarama 2022 i Brazzavile habereye inama y’abakuru b’ibibihugu bigize uyu muryango yibanze ku bijyanye n’umutekano.

Economic Community of Central African States, ECCAS, ni umuryango uhuza ibihugu 11 byo muri Afurika yo Hagati birimo n’u Rwanda.

Umuryango wa ECCAS ugizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tome & Principe n’u Rwanda rwari rwawikuyemo mu 2007 ariko rukaza kuwugarukamo muri 2016.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW