Couple ya James na Daniella n’iya Papi Clever & Dorcas bagiye guhurira mu gitaramo

Abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bikaba n’akarusho ko baririmbana bakundana aribo James na Daniella bazahurira mu gitaramo kimwe na Papi Clever nawe uririmbana n’umugore we Dorcas.

Igitaramo bagiye guhuriramo

Ni igiterane cyateguwe n’itorero Eglise Vivante De Jesus Christ riherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga, biteganyijwe ko icyo giterane kizamara iminsi itatu.

Kizatangira kuya 22 kugera kuya 25 Gashyantare 2023. Kuri iyi nshuro cyahawe insanganyamatsiko ivuga ngo “Ahindura igikombe cy’igicucu cy’urupfu kuba mu Gitondo” byanditse muri Yesaya 9:1.

Nyirinkwaya Jean Michel, umwe mu bayobozi mw’iri torero yabwiye UMUSEKE ko batumiye abavugabutumwa batandukanye harimo Pasiteri Senga wahoze muri iri torero ariko aza kujya kuba mu Bufaransa.

Ati “Muri iyo minsi iki giterane kizamara twateguyemo ibintu bitandukanye nko kuwa 25 hazaba umwihariko ku rubyiruko rufite imyaka iri hejuru ya 21.”

Iki giterane kizaba kitabiriwe n’abaramyi batandukanye barimo James na Daniella, ndetse na Papy Clever n’Umufasha we Dorcas, kuri ubu bari gufasha imitima y’abakunda ibihangano byaririmbiwe Imana.

Mu bandi bahanzi bazakitabira, harimo Rachel, Manzi ndetse na Deborah, nabo bazafatanya n’abandi guhembura imitima.

Jean Michel umuyobozi muri iri Torero, yasabye abantu kuzitabira, kugira ngo bumve icyo Imana izababwira binyuze mu kanwa k’umukozi wayo ndetse n’abaririmbyi.

Ati “Icyo twasaba abantu ni ukubwirana, gutumirana kugira ngo babashe kugera ku i Rebero kandi muri ubwo buryo natwe twiteze gufatikanya.”

- Advertisement -

Itorero Eglise Vivante risanzwe riyoborwa n’Umushumba Straton Gataha, akazaba ari nawe uzayobora iki giterane kizamara iminsi itatu.

Couple ya Papi Clever na Dorcas
Couple ya James na Daniella

UMUSEKE.RW