Cyusa mu munyenga w’urukundo n’undi mugore watanye n’umugabo- AMAFOTO

Abanyarwanda baca umugani ngo, akungo gashaje karyoshya imboga! Umuhanzi Cyusa Ibrahim ari mu munyenga w’urukundo n’uwahoze ari umugore w’umukinnyi wamamaye muri ruhago mu Rwanda no mu Burundi.

Uburanga bwa Usanase Nadjima bwahogoje ibyamamare

Cyusa ari mu rukundo na Usanase Nadjima wahoze ari umugore wa Karim Nizigiyimana Mackenzie wigize kuba Kapiteni wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, ubu akinira Gasogi United.

Karim Makenzi na Usanase bakoze ubukwe mu mwaka wa 2018 baza gutandukana bafitanye umwana umwe.

Uyu mugore ukunze kwigarurira imitima y’ibyamamare, mu 2016 yari mu rukundo na Big Fizzo, umunyabigwi mu muziki w’u Burundi.

Kuri ubu urukundo rwa Cyusa na Usanase rwatohagiye nyuma yo gutandukana ashwanye bikomeye n’umugore umuruta witwa Jeannine Noach, hari mu mwaka wa 2022.

Ubwo uyu muhanzi yari mu rukundo na Jeannine Noach utuye i Burayi, urukundo rwabo rwatewe imijugujugu n’abavugaga ko uyu muhanzi yisumbukuruje agakundana n’umugore umukubye mu myaka y’ubukure.

Cyusa yikomye kenshi avuga ko abatishimiye urukundo rwabo ari abanyeshyari bashaka gutokora ijisho ry’abandi. Nyuma rwashonze nk’isabune, rusozwa mu marira.

Kuri iyi nshuro amakuru avuga ko uyu muhanzi uzwi mu njyana Gakondo ari mu munyenga w’urukundo na Nadjima, aho biyemeje gutoneka imitima y’aba contre succès.

Aba bombi bakomeje guhamya iby’urukundo rwabo aho basohokana ahantu hagezweho mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hatuje baganira nta wubahagaze hejuru.

- Advertisement -

Byitezwe ko kuri uyu munsi w’abakundana, aba bombi bari bukore akantu ko guhamya urwo bakundana nta kwihishahisha.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abakomeje gutambutsa ubutumwa bwifuriza ibihe byiza uyu muhanzi n’uyu mugore bari mu rukundo.

Abo Cyusa akunze gufata nk’abanyamashyari bamurwanya iyo yibereye mu rukundo n’abagore batandukanye n’abagabo, bavuga ko uyu musore “ashobora kuba yararozwe gukunda abahoze ari abagore.”

Aba bavuga ko uyu muhanzi ashobora kuba hari ibanga yabavumbuyemo ku buryo adakozwa ibyo gutereta abakobwa bakiri bato.

Hari uwagize ati “Uyu mutipe ashobora kuba atazi gutereta akaba ayobera ku bagore gusa, kuko abagore bashatse kubatereta biroroha cyane kandi baba bafite cash.”

Mugenzi we ati “Kwihangira umurimo yabonye bivuna atabivamo, yahisemo imirimo yahanzwe n’abandi.”

Uwiyita Kiguge Jean Marie yagize ati “Umusaza ndabona yikundira abavuye ku rugerero!.”

Umutoni Claudette yunzemo ati “Cyusa Apfana iki n’abagore bananiwe ingo koko!? uyu mutype ko ari mwiza ,afite byose ,niki gituma yiruka mu bakecuru, abakobwa beza buzuye kigali koko?”

Uretse inkuru z’inkundo yamamayemo, Usanase Nadjima yanamenyekanye cyane ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.

Nadjima asanzwe azwi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi
Hari Ibyamamare bivuga ko uyu mugore abitesha inkonda kubera uburanga bwe
Agafoto ka Karim Makenzi na Nadjima bakibana nk’umugore n’umugabo
Big Fizzo na Nadjima ku itapi itukura mu birori i Kampala
Cyusa na Jeannine Noach yasimbuje Nadjima
Cyusa Ibrahim uvugwaho kwihebera abagore batandukanye n’abagabo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW