Europa League: Arsenal na Manchester United zamenye amakipe zizakina

Imikino igeze muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa rya Europa League, Manchester United izasubira muri Espagne nyuma yo gukuramo Barcelona, naho Arsenal izahura n’ikipe yo muri Portugal.

Arsenal na Manchester United ni ikipe zihagaze neza muri iyi minsi

Arsenal na Manchester United ni zimwe mu makipe yo mu Bwongereza akunzwe ku isi no mu Rwanda by’umwihariko Arsenal yamamaza Visit Rwanda.

Izi kipe zamenye izo zizakina mu irushanwa rya Europa League, aho Manchester United izahura na Real Betis, mu kiciro gikurikiyeho nyuma y’uko ejo hashize ikuyemo Barcelona FC iyitsinze ibitego 2-1 (umukino ubanza zari zanganyije 2-2).

Arsenal izahura na Sporting Lisbon yo muri Portugal.

Ikipe y’umutoza Mikel Arteta izabanza hanze nk’ikipe yasoje mu matsinda iyoboye, naho Manchester United izabanza iwayo yakira Real Betis ku kibuga Old Trafford.

Imikino ibanza izaba tariki 09 na 16/03/2023.

Uretse Arsenal na Manchester United, andi makipe akomeye mu irushanwa arimo

Sevilla izahura na Fenerbahce, AS Roma itozwa na Jose Mourinho izakina na Real Sociedad.

 

- Advertisement -

Imikino iteye gutya

Union Berlin vs Union Saint-Gilloise

Sevilla vs Fenerbahce

Juventus vs Freiburg

Bayer Leverkusen vs Ferencvaros

Sporting Lisbon vs Arsenal

Manchester United vs Real Betis

Roma vs Real Sociedad

Shakhtar Donetsk vs Feyenoord

UMUSEKE.RW