EXCLUSIVE: Umusore n’umukobwa bari bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu BARAFUNZWE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukurikirana abantu batandukanye barimo umusore n’umukobwa bari bafite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko hari abantu banshi bari gukorwaho iperereza ku byaha bijyanye no kwiba amafaranga ya Banki.

Umwe mu bo mu muryango w’abafunzwe bari bafite ubukwe, yabwiye UMUSEKE ko ubukwe byabaye ngombwa ko baba babuhagaritse.

Yagize ati “Aho bafungiye twarahamenye…. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo bafashwe, batubwiye ko bafunzwe kubera amakarita ya Banki…”

Uyu asaba ko aba bageni bashyirwa imbere y’ubutabera bakaburana kuko iminsi itanu igenwa ngo bashyikirizwe inkiko yararenze.

Ati “Icyadutunguye ni ukuba twari dufite ubukwe, tukabuhagarika.”

Invitation yari yasohotse, ubukwe bwari kuri uyu wa Gatandatu

 

UMUSEKE wagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry tumubaza bibazo bitandukanye kuri iki kibazo

UMUSEKE: Hari case irimo abantu benshi bafashwe na RIB ifitanye isano na banki; iteye ite?

- Advertisement -

Dr. Murangira: Iyi case irimo gukorwaho iperereza irimo abantu benshi batandukanye bishingiye ku kuba hari amafaranga menshi yibwe muri Bank imwe ikorera mu Rwanda. Bikaba bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba (terrorism financing).

Iperereza ry’ibanze riragaragaza ko hari abantu bari mu gihugu no hanze bakekwa kuba barabigizemo uruhare ubu bakaba bari gushakishwa.

UMUSEKE: Ese icyo cyaha cyakozwe gite?

Dr. Murangira: Icyi cyaha cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Details ziracyari mu iperereza.

UMUSEKE: Ese  dosiye iregwamo abo bantu ntimwaba mwaratinze kuyohereza mu Bushinjacyaha? 

Dr. Murangira: Oya ntabwo igihe cyarenze. Iperereza ririgukorwa rikurije amategeko. Ikindi kandi  Ingingo ya 11 y’Itegeko rya 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba rirabisobanura neza. Iyo ngingo igira iti: Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rufite ububasha bwo gufata ukekwaho iterabwoba ku mpamvu z’iperereza, kandi igihe cyo gufunga ukekwa gishobora kongerwa kuva ku minsi 15, ariko ntikirenge iminsi 90.

Amategeko arakurikizwa nta mpungenge byari bikwiye gutera.

UMUSEKE: Ese mwaba mwarafunze abantu bangahe?

Dr. Murangira: Tumaze gufata abagera kuri 60% ku bashakishwa bose. Iperereza rirakomeje kugira ngo hafatwe uwo ari we wese wabigizemo uruhare, ndetse n’ukuri ku byabaye.

UMUSEKE: Mu bafunzwe harimo umusore n’umukobwa bari bafite ubukwe, ese ku wa tekereza ko bari gukurikiranwa bari hanze, RIB yabivugaho iki?

Dr. Murangira: It is unfortunate; ariko ubukwe ntabwo bwatuma iperereza ridakorwa.

UMUSEKE: Abafunzwe bose ubu bafungiye he?

Dr. Murangira: Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitanduka zo mu Mujyi wa Kigali.

UMUSEKE uzakomeza gukurikirana iby’iyi dosiye.

Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’ubujura ngo bwabaye muri Banki

NKUNDINEZA Jean Paul / UMUSEKE.RW