Gasabo: Abarimo DASSO bahigiye kubaka umuryango uzira ihohoterwa

Inzego zegereye abaturage cyane cyane izishinzwe umutekano n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bahigiye gukumira amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo bicike burundu.

Abahuguwe bazanye n’abafasha babo, aha DASSO yasangiraga n’umufasha we

Babyiyemeje kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 mu mahugurwa agamije gukumira no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mungo yatanzwe n’umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural.

Ni mu mushinga uterwa inkunga n’Ishami rya Loni ryita ku buringanire n’iterambere ry’abagore (UN Women) aho kuva muri Gicurasi 2022 uhugura ibyiciro birimo DASSO, Abashinzwe umutekano mu Tugari, Inshuti z’Umuryango n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Ni umushinga w’Icyitegererezo watangiriye mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo n’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, byitezwe ko uzagera no mu tundi turere tw’u Rwanda.

Bahebavuba Concorde, Umuyobozi Ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Kadobogo mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya yabwiye UMUSEKE ko hari ubwo umugabo yakubitaga umugore bakumva nta gikuba cyacitse, aya mahugurwa yabasigiye ubumenyi mu guhosha amakimbirane no kuganiriza uwahohotewe.

Ati ” Ubu twamaze kumenya uburyo ushobora kugira umuntu inama, nk’abayobozi babana n’abaturage umunsi ku munsi tugiye gutanga umusanzu mu kubaka umuryango utekanye.”

Pasitoro Niyonshima Diane umwe mu bagize Inshuti z’Umuryango mu Murenge wa Kinyinya yemeza ko nta bumenyi bari bafite bwo gufasha abahuye n’ihohoterwa.

Ati “Twungutse ubumenyi bwinshi, uburyo twajya ducyemura ibibazo by’amakimbirane, uko twahuza abashakanye, uburyo dufatamo abana bahohotewe natwe tutababangamiye kandi tumenya ubwoko bw’amahohoterwa.”

Avuga ko batewe ishema no kuba uyu munsi bitabiriye bari kumwe n’abo bashakanye, umugore n’umugabo bakaganira nta kwishishanya.

- Advertisement -

Ati “Turashaka kurandura ihohoterwa kuko Abanyarwanda bamaze kugera ku kigero cyiza, bazamuye ubumenyi n’imyumvire.”

Aba DASSO biyemeje gukumira ihohoterwa aho riva rikagera

Abo mu rwego rwa DASSO bavuze ko mu Murenge wa Kinyinya ibibazo by’ihohoterwa biri gucika kubera amahugurwa atangwa na Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural mu byiciro bitandukanye.

Bati ” Natwe umusanzu wacu turakomeza tuwutange kugira ngo imiryango yacu ikomeze itere imbere.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake narwo rwatangaje ko rwinjiye mu bukangurambaga mu bigo by’amashuri kugira ngo baganirize urubyiruko bagenzi babo ku guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bati “Cyane cyane tuganiriza abangavu ku bishuko bituma baterwa inda zitateganijwe no kubigisha uko ihohoterwa rikorwa, n’inzego ziyambazwa kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubutabera.”

Bavuga ko muri buri Kagari hashyizweho itsinda rigamije kwigisha urubyiruko kandi bakomeje ingamba zo guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwimana Xaveline, Umuyobozi Mukuru wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural yavuze ko bifuza ko umuyobozi aba nta makemwa kugira ngo abe bandebereho.

Ati “Akemure amakimbirane kubera ko afite umuryango utekanye, afashe abandi kurwanya ihohoterwa no kurikumira ariko nawe iwe mu rugo ari nta makemwa.”

Avuga ko ariyo mpamvu uyu munsi bahuje abashakanye kugira ngo babe umusemburo wo kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho batuye.

Uwimana avuga ko aba bayobozi bongerewe ubumenyi mu gucyemura ibibazo bahura nabyo kandi bitezweho umusaruro ushimishije.

Ati “Kuba ubwabo barabyumvise bakabishyira mu bikorwa ntidushidikanya ko no gufasha abandi bizaborohera kuko bazababera urugero rwiza.”

Kamanzi Jackline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’lgihugu y’Abagore yasabye ko abashakanye bajya bitabira gahunda zose z’igihugu bari kumwe kuko bifasha gushyira mu bikorwa inyigisho zitangwa.

Ati ” Tukagira umuryango mwiza utekanye utarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.”

Yavuze ko abagize Inzego zegereye abaturage bakoresheje imbaraga bafite mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, byakemuka mu gihe gito.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango, imyumvire, imitekerereze y’abanyarwanda ku ihohoterwa ndetse na serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Center.

Bwagaragaje ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’Ingo, DHS, bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamari, NISR, bwagagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina hagati y’abashakanye ryavuye kuri 40% mu 2015 rigera kuri 46% mu 2020.

Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa

Imiryango yahoze mu makimbirane isigaye ibanye mu mutuzo
Abashakanye bitabiriye aya mahugurwa bari kumwe
Byari ibyishimo kuba intonganya zaracitse mu rugo rwabo, umugore anywesha umugabo umutobe
Bibukijwe ko bagomba kuba bandebereho aho batuye
Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Karere ka Gasabo yasabye inzego zegereye abaturage kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye
Uwimana Xaveline Umuyobozi Mukuru wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural
Kamanzi Jackline Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’lgihugu y’Abagore

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW