Gasabo: Mu cyumweru kimwe abavandimwe babiri bitabye Imana, harakekwa amarozi

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 22 wo mu Karere ka Gasabo, yapfuye bitunguranye, nyuma y’igihe gito musaza we apfuye bitunguranye na we, harakekwa amarozi.

Uyu mukobwa wari utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 07 Gashyantare 2023.

Amakuru avuga ko kuri iyo tariki yari yiriwe ari muzima, bigeze nijoro afatwa n’inkorora, ageze ku Bitaro bya Kibagabaga ahita yitaba Imana.

Uwahaye amakuru UMUSEKE, avuga ko impamvu abantu bari guhuza urupfu rwe n’amarozi, ngo ni uko umwe mu bo mu muryango we, wakoreraga kimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda, na we  ku wa 01 Gashyantare uyu mwaka yitabye Imana, nyuma yo kumara igihe gito arwaye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Klisa Pascal, yabwiye UMUSEKE ko na bo bashenguwe n’urwo rupfu cyakora ko batakwemeza ko yaba yarozwe kuko bigoye kubitahura.

Yagize ati “Natwe rwatubabaje kuko yari Intore yacu, ni umuryango wakunze kugira ibibazo kuko Papa we yapfuye ku wa 18 Kamena umwaka ushize, Musaza we yitabye Imana ku wa 01 Gashyantare, uyu mwana na we yapfuye ku wa 07 muri uko kwezi.”

Yakomeje agira ati “Nta gihe kinini yarwaye, bagiye gushyingura musaza we yari muzima, amakuru twamenye ni uko yari muzima ariko mbere y’uko apfa yabanje kurwara gacye.”

Gitifu Kalisa yavuze ko umuntu atakwemeza ko yaba yazize amarozi nk’uko bivugwa  bityo ko hategerezwa ibizami byo kwa muganga.

Yavuze ko nta kibazo yari afitanye n’umuntu ku buryo hakekwa inzangano.

- Advertisement -

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga mu gihe bumvise ubuzima bwabo budahagaze neza.

Yagize ati “Icya mbere ni ukwisuzumisha, tukamenya uko ubuzima uko buhagaze, tugakurikiza inama zo kwa muganga kandi tukihutira kujya kwa muganga.”

Amakuru avuga ko nyuma yaho umubyeyi abuze abana be babiri mu cy’umweru kimwe nawe yahise ahungabana , ajya muri Koma.

Umurambo wa nyakwigendera uracyari ku Bitaro bya Kibagabaga.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW