Gasogi United yatahanye ingingimira ku mukino wayihuje na Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 muri Shampiyona y’u Rwanda, biha Ubururu n’Umweru kuba buyoboye shampiyona by’agateganyo.

KNC ubwo Rayon Sports yari imaze gushyiramo igitego cya 2

Amagambo yari menshi mbere y’umukino, ubwo Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, ari na we Perezida wa Gasogi United yamenyeshaga abafana ba Rayon Sports ko itazamuva mu nzara.

Umukino wabereye ku kibuga cyo mu Karere ka Bugesera, Gasogi United yarushije Rayon Sports kwinjira kare mu mukino

Hakiri kare Gasogi Unetd yafunguye amazamu, umusifuzi avuga ko basunikanye igitego aracyanga.

Bugingo Hakim ku munota wa 16’ yahaye Gasogi United ibyishimo, ndetse abafana ba Rayon Sports batangira kwiheba.

Gasogi yakomeje gusatira ariko ntiyabasha kubona igitego cya kabiri.

Rayon Sports ifite akanyabugabo nyuma yo gutsindira APR FC i Huye mu mukino uheruka, yakomeje kugerageza ngo igarure igikundiro mu bafana bayo.

André Onana Esombe babaye umukinnyi mwiza kuri Rayon Sports yishyuye igitego mbere gato y’uko umukino urangira biba 1-1.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yababaje Gasogi United ku gitego cya kabiri cya Onana Esombe wateye ishoti ari kure umupira ujya mu izamu.

- Advertisement -

Ikipe ya Gasogi United yagaragaje ko itanyuzwe n’imyitwarire y’abasifuzi kuri uyu mukino.

Ubutumwa Gasogi yanditse bugira buti “Nubwo tutishimiye ibivuye mu mukino, turashimira

Rwanda police, Akarere ka Bugesera na FERWAFA badufashije mu migendekere myiza yo kwakira abantu bafite umutekano.”

Gasogi United kandi yerekanye amashusho aho Onana asunika umukinnyi Makenzi mbere yo gutsinda igitego cya mbere, ikavuga ko yifuza ko FERWAFA izagira icyo ibikoraho.

Iti “Biteye isoni”, mu bundi butumwa Gasogi yanditse iti “Enough is Enough” (Turarambiwe).

Mu kiganiro KNC yahaye abanyamakuru nyuma y’umukino, yavuze ko abantu bameze nk’abasifuye umukino wa Gasogi United na Rayons Sports bakwiye kuva mu mupira w’amaguru.

Ati “Nitwumva turambiwe uyu mwanda tuzawuvamo…Ntabwo twakomeza gutwika amafaranga yacu mu bintu bimwe.”

Kuri Rayon Sports, nubwo iyi ntsinzi itavugwaho rumwe, yanditse ko iyituye abafana, ndetse ibasaba kwitanga ngo bashakire abakinnyi agahimbazamusyi.

Yagize iti “Bakunzi ba Rayon Sports, Tubatuye intsinzi ya Gikundiro yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, wifuza kugenera abakinnyi prime? kanda *702# uhitemo inkunga maze ukurikize amabwiriza. Urugendo rwo kwegukana igikombe rurakomeje.”

Ku rutonde rw’agateganyo, Rayon Sports ifite 39, Kiyovu 38, AS Kigali 37, APR FC 37, na Gasogi United 36.

Kuri iki Cyumweru, Police FC irakina na Musanze FC, naho APR FC ikine na Etincelles FC mu Bugesera.

Aya ni amafaranga abafana ba Rayon Sports bahaye Onana

UMUSEKE.RW