Gatsibo: Mudugudu arakekwaho kwicisha umuhini umuturage 

Mu Murenge wa Ngarama , Akagari ka Karambi , Umudugudu wa Ruziranyenzi, haravugwa amakuru y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 32 bikekwa ko yishwe n’umuyobozi w’uyu Mudugudu.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umuvandimwe wa nyakwigendera, avuga ko ku wa 14 Gashyantare 2023 Mukuru  we yakubiswe na Mudugudu bapfa kuba yaramutanzeho amakuru yo gushaka kugura ibitoki byari byibwe.

Yagize ati“Mukuru wanjye, yatanze amakuru y’abagabo bari bibye ibitoki by’uwitwa Vincent, amaze kuyatanga, ibyo bitoki birafatwa, biba ngombwa babibarindisha hamwe na mugenzi we, bati turabahemba.”

Akomeza agira ati” Mudugudu yajyaga agura ibintu bitandukanye byibwe bityo ko yari yizeye ko ari bubigure ntiyabibona ndetse akeka ko yazamuvamo.”

Avuga ko bari bemerewe 4000frw na nyiri rutoki ndetse usanzwe ari n’umujyanama w’umuhinzi mu Kagari bikekwa ko atishimiye ko bayahabwa.

Ati” Yamukubise umuhini mu Rubavu, nyuma amukubita umugeri agwa mu muferege uri ruguru y’umuhanda, amusangamo amukubitiramo.”

Uwo muturage yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Ngarama na cyo kimwohereza ku Bitaro Bikuru bya Ngarama ariko aza kwitaba Imana.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi ariko ntibyadukundira.

Kugeza ubu Mudugudu aracyashakishwa ngo ashyikirizwe inzego z’Ubugenzacyaha mu gihe umurambo wa nyakwigendera biteganyijwe ko ushyingurwa uyu munsi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW