Gicumbi: Ubumenyi bujyanye no gutegura ifunguro bubafasha kurwanya igwingira mu bana

Abatuye mu murenge wa Byumba bavuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye bamaze kumenya ko kugira imibereho myiza, no kuba umwana yabaho adahuye n’igwingira bidasaba amikoro ahambaye, ahubwo bisaba kujijuka.

Abana bahawe amata ku munsi w’ubukangurambaga

Imiryango 130 yabanaga itarasezeranye igeze kure gahunda yo kurwanya igwingira mu bana

Abasaga 600 biyemeje kujya bahura bagatanga Frw 1000 mu Cyumweru, akabafasha kwiyishyurira, ubwisungane mu kwivuza, kubona imboga n’imbuto byo kugaburira abana babo, ndetse bikabafasha no gutekereza ejo habo hazaza harimo gahunda yo kwizigama.

Bavuga ko ari amahugurwa bahawe n’umuryango Priestmead Foundation wabahuje nk’abaturage badafite ubushobozi bw’iterambere, kuko babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri by’Ubudehe, gusa bashima ko usibye no gihugurwa hari igihe banahabwa ubufasha bakabona ibyo kugaburira abana babo.

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023 abafashwa n’ikigo Priestmead Foundation bavuze ko mbere wasangaga bafite abana bari mu ibara ritukura kubera imirire mibi, kubana mu makimbirane,  kutagira isuku, kwitwa abatishoboye, ariko kuri ubu bavuga ko byahindutse ahubwo bifatwa nk’amateka yahozeho.

Nyirantezimana atanga ubuhamya, yemeza ko umwana we yahoze mu ibara ritukura kubera kudasobanukirwa uburyo yagaburira umwana indyo yuzuye, kuko yumvaga ko habaho kubyara ubundi umwana akarerwa n’Imana.

Agira ati: “Njye umwana wanjye namugaburiraga ibyo mbonye, ariko kumenya ko imboga rwatsi, amagi cyangwa indagara bifite inyungu nyinshi ku mikurire y’umwana nabyigishijwe n’umuryango Priestmead Foundation, ubu mpinga imboga ndetse nta n’umwana wange ushobora kubarizwa mu igwingira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste ashimangira ko umufatabikorwa Priestmead Foundation ukorera mu murenge ayoboye amaze imyaka itatu n’igice, ariko hari ibyagezweho mu guhindura imyumvire y’abaturage, bakundaga kwitwa abatishoboye.

Ati: “Turashima Priestmead Foundation dufatanya umunsi ku munsi, haba mu kurwanya igwingira, ufasha abatishoboye haba guhugurwa cyangwa guha ubufasha aho bigaragara ko bikenewe, abagera ku 130 babanaga bitemewe n’amategeko barasezeranijwe kubera uyu muryango mu rwego rwo gukumira amakimbirane.”

- Advertisement -
Ababyeyi bigishwa gukoresha neza ibibegereye bakwihingira bagaha abana indyo yuzuye

Yavuze ko babigisha kugira isuku ndetse n’uburyo bwo gukora ukiteza imbere kandi ukabafasha kwizigama ducye babasha kubona.

Ati “Ni abafatanyabikorwa beza kandi twiteguye gukorana na bo neza igihe cyose.”

Nteziyaremye Jonathan Ni umuyobozi wa Priestmead Foundation ukorera mu murenge wa Byumba, avuga  bafite umushinga ugamije kuzamura imibereho y’abatishoboye, harimo kubaha amahugurwa abajyana mu iterambere, nko kubigisha uburyo bwo kurwanya imirire mibi, gukora ifumbire ikomoka ku byaturutse mu rugo, kwigishwa imyuga nko kudoda, kubaka, ububaji n’ibindi.

Uyu muryango ukomoka mu Ubwongereza washinzwe n’abaturage bava indimwe, bari bafite gahunda irimo urukundo aho batekeraza uburyo bwo kuzamura abari mu byiciro bitabayeho neza ku isi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste

UMUSEKE.RW i Gicumbi