Gicumbi: Yanitse imyenda ku nsinga yicwa n’amashanyarazi

Umugore uri mu Kigero cy’imyaka 33 mu Karere ka Gicumbi, yanitse imyenda ku nsinga z’amashanyarazi, umuriro uramufata, ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye kuri yu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2023, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri  z’umugoroba, bibera mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Gacurabwenge.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yahamirije UMUSEKE amakuru y’uru rupfu.Yagize ati“Yagiye kwanika imyenda itose ku nsinga, umuriro uhita umufata , ageze kwa muganga ahita yitaba Imana.”

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera yabanje kujyanwa ku Bitaro bikuru bya Byumba ariko aza gushiramo umwuka.

Gitifu Ngezahumuremyi yasabye abantu kujya bitondera insinga kandi bagafata ubwishingizi.

Ati“Kubanza gukoresha instalation kandi tukibutsa abantu kwirinda gukinisha ibintu bijyanye n’insinga z’amashanyarazi no kuba bajya mu bwishingizi.”

Nyakwigendera asize abana batatu, umurambo uri mu Bitaro, mu gihe bagitegereje ko aza gushyingurwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW