Goma: Barashaka ingabo za EAC mu rugamba na M23 cyangwa kubavira mu gihugu

Mu murwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Congo hazindukiye imyigaragambyo isaba ingabo za EARFC kujya ku mirongo y’urugamba n’inyeshyamba za M23 cyangwa bakava ku butaka bwa RD Congo.

Bavuga ko Ingabo za EAC ziri ku isiri na M23

Amashyirahamwe agize sosiyete sivile yasabye abatuye Goma kumara iminsi itandatu, guhera ku wa mbere, nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka “Ville Morte.”

Jovial Eliezer umunyamakuru wa Colombe Fm muri Goma, avuga ko abantu benshi batinye kujya mu mirimo yabo kandi ko mu duce tumwe twa Goma nka Majengo habaye gukozanyaho hagati ya polisi n’urubyiruko rwafunze imihanda.

Rodriguez Katsuva uzwi mu nkuru zicukumbuye, yavuze ko abacanshuro b’abazungu binjiye mu bikorwa byo guhagarika iyi myigaragambyo mu Mujyi wa Goma, aho bari kugenda bakura amabuye manini yarunzwe mu mihanda.

Katsuva avuga ko mu Mujyi wa Goma hari abacanshuro bafite inkomoko mu Burusiya n’abahoze mu gisirikare cy’Ubufaransa basaga 400.

Ati “Aho kujya kurwana na M23 tubabona bikaraga mu tubyinito no mu maguriro agezweho (Supermarket).”

Umukuru wa Goma we avuga ko ibintu biri mu buryo muri uyu mujyi kandi inzego z’umutekano zabujije ibikorwa by’urugomo.

Abateguye iyi myigaragambyo y’iminsi itandatu bavuga ko batewe agahinda n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’igitaraganya iherutse guhuriza hamwe abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura.

Muri iyo nama, hanzuwe ko ibihugu byemeye kohereza ingabo muri RD Congo bibikora vuba, kandi impande zihanganye muri Congo zigahagarika imirwano, n’imitwe irwanira muri kiriya gihugu igashyira intwaro hasi.

- Advertisement -

Ni imyanzuro isa n’iyari imaze igihe ifashwe mu nama zitandukanye zahuje abakuru b’ibihugu, abanye-Congo bazifata nk’umukino w’amakarita ku gihugu cyabo.

Hari umwanzuro ugira uti “Inama yasabye ibihugu byose byemeye gutanga ingabo kuzohereza byihutirwa, kandi Congo igasabwa guhita yorohereza kuza kw’izo ngabo, zaba iza Sudan y’Epfo, na Uganda.”

Abanye-Congo bavuga ko bitangaje kubona Perezida wabo yemera gusinya impapuro zohereza Ingabo za Sudan y’Epfo kugarura amahoro muri Congo n’iwabo ari ibicika.

Bavuga ko ari ikimwaro gikomeye kubona Sudan y’Epfo ivutse ejo mu gatondo itarubaka igisirikare gikomeye ihabwa misiyo yo kugarura amahoro muri Congo.

Ku ruhande rwa Uganda ho basaba ko n’ingabo ziri muri Operasiyo Ushuja zahambirizwa kuko iki gihugu kiri ku isiri na M23.

Imihanda yafungishijwe amabuye

Umuryango wa gisivile witwa Lutte Pour Le Changement (LUCHA) wumvwa n’urubyiruko rw’abahezanguni, wiyemeje kurwanya ibyemezo by’abakuru b’ibihugu, uvuga ko “barambiwe inzererezi” zoherezwa mu gihugu cyabo.

Bavuga ko ibyo guhagarika imirwano ari inzira ya EAC yo “guha icyuho inyeshyamba za M23 n’u Rwanda gufata ubundi butaka bwa Congo.”

Abigaragambya bavuga ko batazemera na rimwe ko Congo igaburwamo ibice kugira ngo abo bita abanzi b’amahoro basahure umutungo wayo.

Bavuga ko u Rwanda binyuze mu mutwe wa M23 rumaze kwigarurira Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo n’igice cya Masisi.

Bati “Muri macye ntabwo tuzongera kuba aba Kongomani, Guverinoma ntifite icyo kuvuga, nitutarwana ziriya Teritwari zizomekwa kw’u Rwanda.”

Hari abavuga ko intambara ya M23 igamije guhanga igihugu cyamaze kubona izina rya Repubulika ya Kivu.

Bamwe mu baturage mu Mujyi wa Goma bavuga ko iyi myigaragambyo ntacyo ihindura usibye gusonga abishwe n’inzara.

Basaba ko aba biganjemo urubyiruko rw’imburamukoro bareka gusenya ibikorwa remezo no guhohotera abo batavuga rumwe ndetse bakirinda n’amagambo y’abanyepolitiki baba bafite inyungu zabo zihishe.

Uwitwa Perside Tsongo uri i Katoyi mu Mujyi wa Goma yabwiye UMUSEKE ko biteye agahinda gufunga ibikorwa by’abaturage icyumweru cyose.

Avuga ko iyo habaye imyigaragambyo nta muntu uhirahira ngo afungure ibikorwa by’ubucuruzi kuko bisahurwa n’abitwikira imyigaragambyo.

Ati “Ni gute abaturage babaho icyumweru cyose muri Ville Morte? iyi mihanda barunzemo amabuye ejo tuzaba turira ngo yarangiritse.”

Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Carly Nzanzu Kasivita yasabye abatuye Umujyi wa Goma kutagwa mu bishuko by’umwanzi w’amahoro.

Yagize ati “Umuntu wese uba muri Goma mubihe byatewe n’iyi ntambara ntashobora gushyigikira ibyo bikorwa bimunga umujyi .”

Perezida Felix Tshisekedi ubwo inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC ku wa gatandatu i Bujumbura yari irangiye, yagaragaye asa n’utera ubwoba General Jeff Nyagah, ukuriye ingabo za EAC ziri muri Congo.

Mu mashusho yumvikana amushinja gukorana na M23 ndetse ko abaturage babarakariye kandi bashobora guhura n’ibibazo.

Ati “Ntimugashyigikire M23. Birababaje ko abaturage babarakariye, mwaje kudufasha ntabwo mwaje kugira ngo mugire ibibazo.”

Kuri uyu wa mbere muri Goma amashuri yahise yohereza mu rugo abana bari baje kwiga, mu gihe ababyeyi batari bacye bo bari bahisemo kutohereza abana kwiga. 

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma kenshi yagiye ihindukamo urugomo n’ubusahuzi no gutwikira abo bamagana.

Bavuga ko badahagurutse vuba na bwangu babura igihugu cyabo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW