- Barasaba ibintu icyenda ….
Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru bandikiye Perezida Felix Tshisekedi bamusaba gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri iriya ntara mu nzira y’amahoro.
Iyi baruwa yagiye ahagaragara ifite umutwe ugira uti “Ibaruwa ifunguye igenewe Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku birebana n’uko umutekano, ubutabazi, imibereho n’ubukungu byifashe muri Kivu ya Ruguru.”
Muri iyi baruwa isozwa n’imikono y’abayanditse, harimo ko Abadepite banditse ku mpamvu zitandukanye.
Impamvu zimwe ni ukuba umubano w’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari warangiritse.
Kuba intambara igenda ifata isura y’amoko, ikaba yahungabanya inzira zose ziriho zigamije gushaka amahoro, zaba izo ku rwego rwa Leta ya Congo, izo ku rwego rw’akarere, iz’umugabane wa Africa, n’izo ku rwego mpuzamahanga.
Abadepite bavuga ko batirengagije ubwigenge n’ubusugire bw’ibihugu hagendewe ku mipaka yo mu 1885, kandi iyo mipaka ikaba ari ntavogerwa.
Ndetse bavuga ko bagendeye ku masezerano y’i Addis Ababa muri Ethiopia, inzira yo gukumura ibibazo mu mahoro ya Luanda, n’ibiganiro by’i Nairobi n’i Bujumbura bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.
Mu ibaruwa bavuga ko batanirengagiza imbaraga ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano zikoresha, ariko bagasaba Perezida Antoine Felix Tshisekedi bimwe mu byo babona byarushaho gukemura ikibazo neza.
- Advertisement -
Barasaba ibintu icyenda….
Icya mbere ni uko imirwano yahita ihagarara. Abadepite kandi barasaba ko umutwe wa M23 wahita ureka intambara na wo.
Umwanzuro wa gatatu mu byifuzo byabo ugira uti “Gushyira imbere igisubizo giciye mu mahoro ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo, kugira ngo twirinde ko hari abandi bantu bapfa kuko hamaze kubarurwa amagana y’abasivile bapfuye.”
Abadepite ba Kivu ya Ruguru barasaba ko bahabwa umwanya, ndetse na bagenzi babo bo ku rwego rw’igihugu bakagira uruhare mu biganiro bigamije amahoro, kimwe n’abandi bavuga rikumvikana muri Kivu ya Ruguru.
Ibaruwa yabo isaba ko hafungurwa inzira z’ubutabazi zafunzwe mu bice birimo intambara, by’umwihariko ku mihanda ya Goma-Rutshuru, Kanyabayonga, Goma-Kitshanga, na Goma-Masisi-Walikale.
Abadepite kandi basaba Perezida Tshisekedi gusesengura impamvu zimbitse hari imitwe ya FDLR na ADF (igendera ku matwara ya Islam ikavuga ko irwanya ubutegetsi muri Uganda), ndetse igacyurwa mu bihugu ikomokamo.
Kongera gusubiza mu buryo umubano utarimo amahani hagati y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, kandi hakabaho kwirinda ko ibihugu bitera ibindi.
Banasabye ko habaho ingabo ziteguye kuba zakemura ibibazo, banasaba ko gahunda iriho y’amatora hafatwa ingamba zihutirwa zituma agenda neza, kandi akaba akurikije itegeko nshinga.
Ku kibuga umutwe wa M23 nyuma yo gufata agace ka Mushaki mu cyumweru gishize, wanafashe utundi duce twa Rubaya, na Mweso muri Teritwari ya Masisi.
Imirwano imaze iminsi ibera mu nkengero z’agace gatuwe ka Sake, ikaba ari yo nzira yonyine isigaye igana i Goma.
UMUSEKE.RW