Ibibazo bya Congo byahawe umwihariko mu nama yabereye muri Ethiopia

Kuri uyu wa Gatanu abakuru b’Ibihugu by’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba baganiriye ku bibazo by’umutekano muke mu nama yahuje ba Perezida ba Africa i Addis Ababa.

Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba baganira ku bibazo bya Congo

Perezida Paul Kagame wageze muri Ethiopia ku wa Kane, yahuye imbonankubone na Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi, ndetse n’abandi bakuru b’Ibihugu mu nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza hagati ya Congo n’u Rwanda.

Iyi nama yasuzumye ibijyanye n’inzira y’amahoro muri Congo, harimo kureba ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro bihuza abanye-Congo byabereye i Nairobi, no kureba ibyakozwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola.

Perezidansi ya Congo Kinshasa yavuze ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagize uruhare muri iyi nama yabaye mu gitondo yitabirwa na Perezida William Rutto wa Kenya, João Lourenço wa Angola, Paul Kagame, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Congo byavuze ko mu byaganiriwe harimo kureba uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bw’iki gihugu, “ndetse no kuba umutwe wa M23 utava mu bice wigaruriye” nubwo biri mu myanzuro yafatiwe i Luanda ndetse n’i Bujumbura.

Nubwo abakuru b’Ibihugu bya EAC bahuriye mu nama yiga kuri Congo, ku cyicaro cy’umuryango wa Africa yunze Ubumwe, bahagiye mu nama ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yiga ku byo kwihutisha isoko rusange AfCFTA, ikazasoza imirimo yayo ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare, 2023.

Mu bindi bizaganirwaho ni umutekano n’ibura ry’ibiribwa kuri Africa.

Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Perezida William Ruto wa Kenya
Perezida Evariste Ndayishimiye ni we uyoboye EAC
Perezida wa Angola, João Lourenço ni we watumije iyi nama yiga kuri Congo
Perezida Felix Tshisekedi aganira na Perezida Evariste Ndayishimye

UMUSEKE.RW