Ibihumyo byagaragajwe nk’intwaro yo guhashya ingwingira n’imirire mibi

Ibihumyo kuri ubu bifatwa nka zimwe mu mboga zikungahaye ku ntungamubiri zigira uruhare rukomeye mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.
Ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri

Abahanga mu mirire bagaragaza ko ari ikiribwa gikungahaye ku ntungamubiri gikoreshwa nk’uburisho ku mafunguro atandukanye.

Impuguke zigaragaza ko ibihumyo byerera igihe gito ku butaka buto ku buryo bishobora no guhingwa mu nzu bikarinda n’ibidukikije.

Kuva ku wa 21 Gashyantare 2023 i Kigali hari kubera amahugurwa y’iminsi 4 y’akarere ka Afurika ku bijyanye n’ikoranabuhanga rya Juncao mu kuzamura ubushobozi bw’abahinzi b’ibihumyo.

Ni ikoranabuhanga ryageze ku bihugu 106 ku Isi rifasha abahinzi batabarika kwikura mu bukene no kugera ku majyambere arambye.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko kuva mu mwaka wa 2006 mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ry’Abashinwa rizwi nka Juncao, abantu ibihumbi 35 bahuguwe ku buhinzi bw’ibihumyo mu gihe abasaga ibihumbi 15 babikora nka bizinesi.

Bizimungu Felix wo mu Karere ka Muhanga umwe mu bitabiriye aya mahugurwa avuga ubuhinzi bw’ibihumyo bwamukuye mu bukene ndetse burwanya imirire mibi mu rugo rwe no mu baturanyi be.

Avuga ko abikesheje ubuhinzi bw’ibihumyo buri kwezi yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 200 y’u Rwanda.

Ati “ Ntabwo narwaza bwaki iwanjye, ni umuti wo guhangana n’imirire mibi mu bana ndetse n’abakuru kuko bikungahaye ku ntungamubiri cyane.”

- Advertisement -

Antointte Nyirazaninka avuga ko ibihumyo bifite akamaro gatandukanye harimo kuba ari ibiryo bikaba n’umuti ndetse n’ubushabitsi.

Ati “Urumva rero iyo ufite ifunguro uba umeze neza ugashobora no kurigeza ku bandi ukabibyazamo amafaranga nanone ufite ibihumyo ntabwo abana bashobora kujya mu mirire mibi cyangwa ngo barwaragurike bya hato na hato kubera ko byongera ubudahangarwa mu mubiri.”

Umukozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Hatungimana Mediatrice avuga ko ari ikiribwa gikungahaye ku ntungamubiri gikoreshwa nk’uburisho ku mafunguro atandukanye.

Agira ati “Harimo uburyo bwo kurwanya imirire mibi kuko, ibihumyo bifite intungamubiri zikubye inshuro ebyiri kurusha inyama”.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda. Wang Xuekun yasobanuye abitabiriye amahugurwa ko ikoranabuhanga rya Juncao ari tekinike irambye y’ubuhinzi yo guca ubukene, irengera ibidukikije, ikaba izafasha Abanyarwanda n’Abanyafurika kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Ambasaderi Wang Xuekun avuga ko uretse mu gihugu cye, ibindi bihugu bimaze kugezwamo ikoranabuhanga rya Juncao, bimaze guhindura imibereho y’abaturage babyo by’umwihariko mu kurwanya igwingira mu bana n’imirire mibi.

Minisiteri y’Ubuhinzi b’ubworozi,MINAGRI, itangaza ko yiyemeje gukuba kabiri umubare w’abahinzi b’ibihumyo mu gihe kitarenze imyaka itanu.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Dr Olivier Kamana agira ati “Turizera ko mu myaka itanu bazaba bamaze kugera mu bihumbi 70, ikigo kibahugura kirahari, turashaka kongeramo ingufu.”

Akomeza agira ari “Muziko ibihumyo bifite byinshi bituzanira cyane cyane navuga ibijyanye no kurwanya imirire mibi, ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi byerera igihe gito, bigatwara ubutaka bucye.”

Avuga ko umusaruro w’ibihumyo ukiri mucye ariyo mpamvu hakomeje ubungarumbaga kugira ngo abantu babyinjiremo kuko bikenewe cyane.

Dr Kamana avuga ko iyi gahunda izajyana no gukangurira Abaturarwanda gufungura ibihumyo, no kubereka uko bitegurwa nk’intwaro yo guhangana n’ingwingira m’imirire mibi mu bana n’abakuze.

Abahinzi b’ibihumyo baturuka mu bihugu bya Eritrea, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Nigeria, Zimbabwe n’u Rwanda, bateraniye mu Rwanda harebwa uko ubuhinzi bw’ibihumyo bwatera imbere.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW