I Kigali hagiye kubera iserukiramuco rya Giants of Africa

I Kigali hagiye kubera iserukiramuco ngaruka mwaka ry’imikino n’imyidagaduro rya Giants of Africa, rizahuza urubyiruko rwo muri Afurika.

Iserukiramuco Giants of Africa rihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye rukamurika umuco

Iri serukiramuco riteganyijwe kuba kuva tariki ya 13-19 Kanama uyu mwaka, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, uyu muryango umaze ushinzwe.

Mu gihe cy’icyumweru, urubyiruko rusaga 250 ruturutse mu bihugu 16 byo muri Afurika, ruzerekana impano zabo mu mikino ya basketball,umuco,n’indi myidagaduro.

Iri serukiramuco rizifashisha umukino w’intoki wa Basketball, nk’igikoresho mu kwigisha no gushyigikira urubyiruko rwa Afurika “gutekereza byagutse” nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Giants of Africa.

Umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujai, avuga ko yishimira intambwe yatewe mu gushyigikira urubyiruko rwa Afurika.

Yagize ati” Nshishijwe bugufi no kwishimira intambwe yagezweho kandi ntewe ishema n’ibimaze kugerwaho mu myaka 20.”

Yakomeje agira ati” Iyi myaka yashobotse kuko hari buri umwe ufite umutima n’ubushake bwo gutuma Giants of Africa iba icyo iricyo uyu munsi.”

Masai avuga ko urugendo ari bwo rugitangira kandi ko hari ikizere ko hari byinshi bizagerwaho mu gushyigikira urubyiruko rwa Afurika no guteza imbere ibikorwaremezo.

Byitezwe ko urubyiruko rusaga 2000 ruzahurira mu nyubako isanzwe yakira imikino n’imyidagaduro ya BK Arena.

- Advertisement -

Giants of Africa (GOA), umushinga ugamije gufasha abana bakiri bato bo ku mugabane wa Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball, watangijwe muri 2003 n’ Umunya-Canada ufite inkomoko muri Nigeria akaba Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona y’umukino wa Basketball muri Amerika, NBA.

Iyi gahunda mu Rwanda yatangijwe mu 2015 aho amagana y’abahungu n’abakobwa bungukira muri iyi mikino n’imyidagaduro.

Usibye kuba hategurwa imikino ku rubyiruko, abatoza b’umukino wa basketball bahabwa byisumbuye amahugurwa kuri wo.

Masai w’imyaka 53, asanzwe ari inshuti y’u Rwanda by’umwihariko ni umuntu wa hafi wa Perezida Kagame.

Ni umwe mu bagize uruhare mu gitekerezo cy’iyubakwa rya Kigali Arena cyaturutse mu biganiro bagiranye bari ku mukino wa NBA All Stars muri Canada.

Masai Ujai avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu gushyigikira urubyiruko rwa Afurika

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW