Imyumvire ishaje ikomeje kuba inzitizi ku bakobwa bashaka kwiga Siyansi

Abanyarwanda bashishikarizwa guhindura imyumvire ya kera yo kumva ko abagore n’abakobwa badashobora kwiga ibijyanye na Siyansi bigatuma bahitiramo abana babo kwiga andi masomo.

Abakobwa biga Siyansi basabwe kwirinda abanu babaca intege

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’abagore n’abakobwa bari muri Siyansi, bamwe mu bagore bagerageje kuyiga bashishikarije abakobwa bakiri bato gushyira imbaraga mu myigire yabo kugira ngo bitazakoma mu nkokora inzozi zabo, bibutsa ababyeyi guhindura imyumvire ya kera ahubwo bagashyigikira abana babo.

Bamwe muj bagore n’abakobwa bagerageje kwiga amasomo ya Siyansi, bemeza ko mu bihe byo hambere kuyiga bitari byoroshye kubera imyumvire yariho, ngo ayo masomo yahariwe abahungu.

Bavuga ubu Leta yatanze amahirwe kuri bose kandi byagaragaye ko haba abahungu cyangwa abakobwa bose bafite ubushobozi bumwe.

Dr Uwiringiyimana Charline yize Siyansi kuva mu mashuri yisumbuye kugeza mu makuru, avuga ko n’ubwo mbere kuyiga byari bigoranye bitamuciye intege ahubwo byamuhaye imbaraga zo guhatana akagera ku nzozi ze.

Yagize ati” Mbere twe kwiga Siyansi byaratugoraga bakaduca intege ngo ni iby’abahungu ariko iyo hari icyo wiyemeje kugeraho uragiharanira. Abakobwa nibatinyuke barashoboye kandi n’ababyeyi babo babashyigikire bizabafasha kugera kubyo bifuza.”

Ingabire Hortence nawe yagize ati” Ubundi njye nagerageje guhuza inzozi zanjye n’ibikenewe kandi byamfashije kubigeraho, abakobwa rero nabo bafite ubushobozi bwo kwiga Siyansi no kuyibyaza umusaruro kuko aho Isi igeze usanga hari byinshi bishingiye kuri Siyansi nabo bakwiye kuba babyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’Umushinga ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga muri Siyansi, STEM Power, Serukiza Espoir, agira inama abana b’abakobwa gutinyuka bakiga Siyansi barebeye kuri bagenzi babo bababanjirije kuko amahirwe bahawe aribo bagomba kuyabyaza umusaruro.

Ati” Abana b’abakobwa bari kwiga ubu tubashishikariza kwiga Siyansi kuko ingero nziza kandi nyinshi zirahari barebeye kuri bagenzi babo bababanjirije berekanye ko bishoboka kandi babayeho neza.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya asaba abana b’abakobwa gukora cyane bakirinda ubunebwe kuko ubwenge abahungu bagira n’abakobwa babufite.

Yagize”Ubunebwe na Siyansi ntabwo bijyana, ubwenge Imana yahaye abahungu yabuhaye n’abakobwa kuko nta bwenge bwa gihungu bubaho nta n’ubwenge bwa gikobwa bubaho.

Abana b’abakobwa nibakanguke bige Siyansi kuko ikenerwa muri byinshi kandi izabateza imbere nk’uko bakuru babo yabateje imbere. Ababyeyi ndetse n’abandi bantu barasabwa kudaca integer abo bana kandi natwe tuzakomeza kubashyigikira.”

Umunsi Mpuzamahanga w’abagore n’abagabo bari muri Siyansi wizihizwa ku itariki 11 Gashyantare buri mwaka. Kuri ubu, ukomeje kwizihirizwa mu mashuri yigisha ibya Siyansi hagamijwe kurushaho gushishikariza abagore n’abakobwa gukomeza kwiga Siyansi birinda ibibaca intege.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku mibare y’abanyeshuri, igaragaza ko ku bigaga muri siyansi muri 2017, abakobwa bari 55.6% naho abahungu bakaba 44.4%.

Muri 2018 abakobwa bari 55.1% abahungu ari 44.9%, muri 2019 abakobwa bagera kuri 55.5% mu gihe abahungu bari 44.5% naho mu mwaka w’amashuri 2020-2021 abakobwa bari bageze kuri 55.9% naho abahungu ari 44.1%.

Padiri Dr J. Bosco Baribeshya Umuyobozi Mukuru wa Ines Ruhengeri yabasabye kwirinda ubunebwe

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze