Intagamburuzwa za AERG zasabwe kwimakaza ubutwari n’ubumuntu

Urubyiruko rwitabiriye Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya VIII z’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwasabwe kwimakaza ubutwari, kurangwa n’ubumuntu no kwiyoroshya ndetse banafatanya mu kwiteza imbere.

Basabwe kuzakomeza imihigo ndetse bagakomeza no guteza igihugu cyabo imbere

Ubu butumwa bwatangiwe mu muhango wo kwinjiza Intore mu zindi wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gashyantare 2023 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.

Babwiwe ko buri wese ku giti cye akwiriye kumva ko nta wundi akwiriye gusiganya mu kurinda ibyagezweho no kugira uruhare mu byo u Rwanda rwifuza gukora mu bihe biri imbere.

Uru rubyiruko rwihanangirijwe kutagwa mu bishuko by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abatifuriza igihugu neza.

Basabwe uruhare mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika by’umwihariko bakagira uruhare rukomeye mu guhashya imvugo zahoze zigaragaza Afurika nk’umugabane wijimye.

Bibukijwe uruhare rwabo mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, guhangana n’abahakana bakanayipfobya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE ushinzwe Itorero Anitha Kayirangwa yabwiye Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya VIII  ko bafite umukoro wo kugira heza aho batuye.

Ati “Buri munsi uko ubyutse ukavuga ati, mfite igihugu cyanjye, mfite Afurika, mfite aho mvuka kandi ni njyewe wo gutuma haba heza.”

Kayirangwa yasabye urubyiruko kurangwa no kwiyoroshya kuko bitaduma umuntu asuzugurwa kandi ko mu Itorero abanyarwanda bigiragamo kwiyoroshya no kwicisha bugufi.

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Umuntu nyamuntu ni wa wundi ukubwira gukora icyiza, ukugira inama nziza, umuntu nyamuntu ni wawundi ugufata ukuboko.”

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwigira ku ngorane bagiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yagize ati ” Mugakuramo indangagaciro zo kwihangana, gukomeza intego, ubumwe ndetse no gukunda igihugu. Mukomeze gusigasira ibyagezweho, muguhesha ishema igihugu cyanyu”

Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya VIII ryatangiye ku wa 5 Gashyantare 2023,ryitabiriwe n’abanyeshuri 381 rirasozwa kuri uyu wa 11 Gasyantare 2023.

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW