Kuwa Gatandatu ku mupaka w’Akanyaru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yakiririye itsinda ry’Intumwa z’uBurundi zirimo Guverineri w’Intara ya Kayanza na Ngonzi, bagirana ibiganiro, byavuyemo imyanzuro yo gukomeza kunoza umubano abaturage bakarushaho gusabana.
Aba bayobozi baganiriye ibijyanye n’ubufatanye mu mutekano, ubukungu, imiyoborere, ubuhahirane n’imibereho myiza y’abaturage.
Imyanzuro yafashwe…
Abitabiriye inama bashimye abayobozi b’ibihugu byombi imbaraga barimo bashyira mu gutsimbataza umubano.
Muri iyi nama, haganiriwe ku bintu bitandukanye, bashima ibimaze gukorwa mu migenderanire.
Abayobozi b’ibihugu byombi “bashimye ibimaze gukorwa nko kuba imodoka zitwaye abagenzi zambuka umupaka zikagera i Bujumbura, gufatanya kurwanya ibyaha no guhererekanya ibyibwe n’inkozi z’ibibi, kandi n’abaturage bambutse umupaka mu buryo butemewe n’amategeko bagasubizwa mu bihugu byabo.”
Muri iyi nama bemeranyije “gukomeza ibikorwa byo kubungabunga umutekano, gukangurira abaturage kutanyura mu nzira zitemewe, kutavogera umupaka, guhererekanya abanyabyaha, kurwanya magendu n’ibyaha byambukiranya umupaka.”
Abayobozi biyemeje gukomeza “ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo urujya n’uruza bw’ibicuruzwa rusubire gukora, gukomeza kuganira no gukora ubuvugizi ku ndongozi nkuru z’ibihugu ku ishyirwaho ry’imipaka mito mito yorohereza imigenderanire y’abaturage basanzwe.”
- Advertisement -
Hanzuwe kandi gukomeza gutegura ubusabane bw’abaturage binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Kugeza ubu umubano w’u Burundi n’u Rwanda uhagaze neza.
Wabaye mubi ubwo mu 2015, muri icyo gihugu hageragezwaga guhirika ubutegetsi, u Burundi bushinja u Rwanda gukingira ikibaba abagerageje icyo gikorwa.
Umubano nusagambe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, haje izindi ntumwa
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW