Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia ku kibazo cy’umutekano mucye muri DR Congo yategetse ko imitwe yose yitwaje intwaro igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe bitarenze tariki 30 Werurwe uyu mwaka.
Ni umwe mu mwanzuro wafatiwe mu nama yitabiriye n’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, iyoborwa na Perezida w’u Burundi, unayobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Evaliste Ndayishimiye na Perezida wa Angola, João Lourenço.
Mu yindi myanzuro ni uko abakuru b’ibihugu basabye guhagarika imirwano “ako kanya” no gucyura impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda, nk’uko bivugwa n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.
Nubwo imitwe yose yasabwe kubahiriza imyanzuro ikarekura aho yafashe, kugeza ubu umutwe wa M23 niwo ukomeje kugarukwaho.
Kuwa kane ingabo za leta zavuze ko zirimo gusubiza “mu buryo bukomeye” ibitero bya M23 ziyishinja kwanga kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano igatera ibirindiro byazo.
M23 nayo ivuga ko ingabo za leta zirimo “gutera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga,Kingi, Ruvunda” kandi ko “izasubiza bikomeye mu kurenga abaturage bayo”.
M23 imaze gufata igice kingana na 80% bya Teritwari ya Rutshuru n’ibindi bice by’iya Masisi zombi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y’i Addis Ababa irimo kwiga ku “kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura”.
Iyi nama yabimburiye iya rusange y’abakuru b’ibihugu bagize umuryango w’Ubumwe bwa Africa izatangira ejo kuwa gatandatu i Addis Ababa.
- Advertisement -
Iyi nama iteranye nyuma yabereye i Bujumbura mu ntangiriro z’uku kwezi gusa imyanzuro yafatiwemo ntacyo irageraho.
TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW