
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari k’Agateko bavuga ko kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023 ubuyobozi bwasenye inzu y’umuturage, maze agerageza kwiyambura ubuzima Imana ikinga ukuboko.
Ni ibintu ubuyobozi bwamaganye buvuga ko uwo mugabo “Yakoze igisa n’imyigaragambyo akiruka agatsikira mu mukoki” byamuviriyemo kujyanwa kwa muganga.
Amakuru avuga ko uyu muturage yashenguwe no gusenyerwa inzu yari amaze umwaka abanamo na Nyina.
Bivugwa ko uko kuyisenya byamukoze ku mutima yibuka imbaraga yakoresheje ngo ayibone maze ashaka kwiyahura.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Bucyana Alexis, yabwiye UMUSEKE ko atiyahuye ndetse ko kuri ubu ameze neza.
Gitifu yavuze ko ubuyobozi bwagiye kugenzura abubaka mu buryo bw’akajagari ari nabwo nawe yagaragaye bityo mu gusa no kwigaragambya ariruka agwa mu cyobo cyari hafi yaho yubaka.
Uyu muyobozi yagize ati ” Ntabwo umuturage yiyahuye, itsinda ryacu ry’Umurenge rikora ubugenzuzi buri kuwa kane, ijyanye n’isuku no kurwanya imyubakire y’akajagari.
Yakomeje agira ati” Kugira ngo agaragaze ko hari ikibazo arirukanka agwa mu mukoki, nta wamusunitse, ariko ntacyo yabaye. Bwari mu buryo bwo kwigumura no kwigaragambya.”
Gitifu avuga ko uwo mugabo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gihogwe kugira ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze cyakora avuga ko ari muzima.
Yasabye abaturage kwirinda kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.