Jenoside: Mico woherejwe na Sweden, Urukiko rwakuyeho igihano yakatiwe n’Inkiko Gacaca

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwateshe agaciro ibyemezo by’inkiko gacaca zakoreraga mu mirenge ya Cyarwa-Sumo na Ngoma zari zarakatiye Micomyiza Jean Paul alias Mico.

Micomyiza Jean Paul yari umunyeshuri mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Inteko iburanisha yasomye iki cyemezo ari ubushinjacyaha ndetse na Jean Paul Micomyiza alias Mico n’umwunganizi we badahari.

Micomyiza Jean Paul woherejwe n’igihugu cya Sweden n’umwunganizi we, Me Mugema Vincent basabaga ko ibyemezo by’inkiko gacaca byateshwa agaciro.

Urukiko gacaca rwa Cyarwa-Sumo n’urukiko gacaca rwa Ngoma mu karere ka Huye zari zakatiye Jean Paul Micomyiza igifungo cya burundu.

Abaregwa bari basabye ko ibyemezo byafashwe na ziriya nkiko gacaca mu mwaka wa 2008 na 2009 bisunze ingingo z’amategeko byateshwa agaciro.

Ubushinjacyaha nabwo bwasabaga urukiko ko biriya byemezo by’inkiko gacaca biteshwa agaciro.

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rusanga biriya byemezo by’inkiko gacaca bikwiye guteshwa agaciro nk’uko byasomwe mu ruhame.

Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwa icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Micomyiza Jean Paul yari umunyeshuri mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri, ubushinjacyaha buvuga ko hari amabariyeri atandukanye yashinze yiciweho Abatutsi mu gihe cya jenoside mu 1994.

- Advertisement -

Niba nta gihindutse iburanisha rizakomeza taliki ya 28/3/2023, UMUSEKE uzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza