Kicukiro: Abari ku rugerero basabwe umuhate mu bikorwa byubaka igihugu

Urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2021-2022 rwo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, rwasabwe guhindura imyumvire ya bagenzi barwo kandi bagakomeza ibikorwa by’ubutwari byubaka igihugu.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023 mu gitaramo cy’imihigo y’inkomezabigwi, aho utugari twamuritse ibikorwa byakozwe n’urubyiruko ruri ku rugerero rudaciye ingando icyiciro cya 10.

Urubyiruko rwitabiriye uru rugerero ruvuga ko rwigiyemo gukora ibikorwa by’ubwitange ndetse ko rwakuyemo indagaciro zo gukunda igihugu.

Mu mezi atatu, bakoze ibikorwa bigamije gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage birimo kubaka imirima y’igikoni, gusura abana bari mu mirire mibi, ubukangurambaga mu bwishingizi bwa Ejo Heza n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa.

Ni ibikorwa bibatera imbaraga kuko hari umusanzu batanga mu kubaka u Rwanda bigira icyo bigabanya mu ngengo y’imari y’igihugu.

Ariette Nshimyumukiza wo mu Kagari ka Kamashashi, akaba n’umwe muri uru rubyiruko. Agira ati “Urugerero ni ikintu gihindura imyumvire y’umuntu. twigishijwe gukunda igihugu tutagamije igihembo runaka.”

Yakomeje agira ati “Turi imbaraga z’igihugu, tuzakomeza kwigisha urubyiruko indangagaciro zo kwitangira  igihugu, tuzigisha bagenzi bacu kugira imyumvire myiza ndetse bakagendera kure ibyangiza ubuzima bwabo.”

Kubwimana Lionceaux avuga ko biyemeje gukangurira urubyiruko kugira imyitwarire ihesha ishema u Rwanda no kugendera kure ibiyobyabwenge.

Ati “Cyane ko hari urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, iyo uba muri abo bantu hari ingaruka bikugiraho bikaba byatuma kwa kwitangira igihugu bigabanuka.”

- Advertisement -

Murenzi Donatien, Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro avuga ko uru rubyiruko rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi rugomba kongera umuhate mu kubaka igihugu.

Mu byamuritswe harimo ikoranabuhanga ryiswe “Urugerero Nyarugunga System” ryakozwe n’intore rizajya rifasha gukurikirana ibikorwa by’urugerero rikanafasha urubyiruko kwiyandikisha.

Ati “Umwana aho yiga hose abashe kwiyandikisha hanyuma abayobozi bamubone ko yiyandikishije, noneho nitujya gutangira Itorero dutangire tuzi ngo ni abanyeshuri bangahe bazatorezwa ahangaha”

Avuga ko bagiye gufasha uru rubyiruko kugira ngo uru rubuga rurusheho kunozwa rushyirwe ku rwego rw’igihugu.

Ati “Turabona ari igikorwa cyazafasha bitari mu rwego rw’Akagari gusa cyangwa urwego rw’Akarere ahubwo ni igikorwa cyafasha mu rwego rw’Igihugu, tuzakorana rero na MINUBUMWE.”

Murenzi yasabye urubyiruko kuba indashyikirwa no gukomeza indangagaciro z’umuco nyarwanda batojwe, gukataza mu bikorwa byubaka igihugu bakaba abanyarwanda b’intwari.

Ati “Bakirinda ibiyobyabwenge, bakirinda imico mibi y’ubwomanzi n’ibindi kugira ngo koko bakomeze kuba Intore zibereye u Rwanda.”

Uru rubyiruko rwemeza ko rwanyuzwe n’inyigisho z’indangagaciro zirimo gushyira hamwe,gukunda igihugu, gushimangira Ubunyarwanda no kwirinda imyumvire ishingiye ku mitekerereze ivangura.

Mu Karere ka Kicukiro Intore zitabiriye urugerero rudaciye ingando ni 1587 bangana na 87%, bagizwe n’abakobwa 645 n’abahungu 736.

Murenzi Donatien, Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro

Urubuga rwahanzwe n’uru rubyiruko rwitezweho umusaruro ukomeye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW