Kuva Bunagana kugera i Sake- Ingabo za Congo zirarwana ikinyumanyuma

Ingabo za Leta ya Congo zikomeje gutakaza imbaraga n’ibirindiro byigarurirwa n’inyeshyamba za M23 uko basakiranye mu mirwano ikomeje kubuza epfo na ruguru abaturage bo muri Kivu ya Ruguru.

Ingabo za Congo zikomeje gutsindwa n’inyeshyamba za M23

Kuva ku Mujyi wa Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru kugera i Lupango hafi ya Sake muri Masisi mu birometero 25 by’Umujyi wa Goma, indirimbo ihora ari imwe “Tugiye kwirukana umwanzi”.

Uku kurwana ikinyumanyuma kwa FARDC n’itsinda ry’abo bafatanyije barimo FDLR, Mai Mai, Nyatura, CODECO na Wagner Group y’Abarusiya bahawe ikiraka n’indi mitwe, bikurikirwa no guta imbunda n’amasasu, kurenga ku mabwiriza y’intambara, guhohotera abaturage no kwigabiza ibya rubanda.

Ni ingabo zataye morale ku rugamba bishimangirwa no kwirukanswa n’inyeshyamba za M23, kugera aho zibambura intwaro zirimo iziremereye n’imodoka z’intambara.

Ingabo za Congo zumvikana kenshi zirira kutabona ibyo kurya bihagije ku rugamba, kutabonera umushahara ku gihe n’ibindi byo kuzitera akanyabugabo.

Ubwo M23 yafataga Umujyi wa Bunagana umwaka ushize mu gihugu hose hakozwe ubukangurambaga bwo gukusanya ibisuguti, kawunga, amata, umuceri n’ibindi, ibyabagezeho ni mbarwa ! Byariwe n’abakomeye.

Ishimwe utuye mu Mujyi wa Kiwanja umaze igihe mu maboko ya M23 yabwiye UMUSEKE ko bitangaje kuba inyeshyamba zibacungira umutekano kuruta ingabo z’igihugu.

Avuga ko kuva M23 yafata Kiwanja n’inkengero zayo nta bwambuzi, itotezwa n’ibindi bikorwa by’urugomo byakorwaga na FARDC n’aba FDLR.

Ati “Ni uko utashobora kuza kwirebera, hano turatuje, abantu bakora akazi kabo nta kibazo, za kitu kidogo za FARDC no guhohoterwa na FDLR byaracitse.”

- Advertisement -

Kizungu uri mu mujyi wa Sake mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, yabwiye UMUSEKE ko bazindutse bumva amasasu avugira mu nkengero z’umujyi, bamwe baracyahunga bagana i Goma abandi i Minova.

Avuga ko bamwe mu banye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari guhungira mu bice byigaruriwe na M23 kuko ariho bizeye umutekano.

Ati “Imirongo y’abaturage iri kujya i Mugunga, Ndosho n’ahandi mu Mujyi wa Goma, hari abavuga Ikinyarwanda basanze abakombozi (abacunguzi) babo.”

Hari umunye-Congo uri mu Mujyi wa Goma wabwiye UMUSEKE ko abaturage bamaze kubona ko FARDC yatsinzwe urugamba ikiruta M23 yafata Goma bakagira umutuzo.

Yagize ati “Bafate Goma kuko abaturage baravuga ko FARDC yatsinzwe kandi bo batari tayari guteswa n’inzara, M23 ishobore ihafate bigire inzira.”

Uyu yakomeje avuga ko nta musaruro uva ku ngabo za Leta, bitangaje kuba birunze mu Mujyi wa Goma aho kujya kurasana na M23.

I Ndosho mu Mujyi wa Goma, abo mu mutwe urinda Perezida Tshisekedi (GR) bari gufata abasivili bo mu bwoko bw’Abatutsi babashinja gukorana na M23.

Amakuru avuga ko abasirikare ba Congo bahunze imirwano mu bice M23 imaze gufata muri Masisi bariye karungu batifuza gutakaza umujyi wa Sake.

Lt. Col Kaiko Ndjike, Umuvugizi wa Gisirikare muri Nord Kivu muri iki gitondo yatangaje ko “FARDC iri mu nzira yo guhagarika ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda hamwe na M23 bagerageza kudukura mu birindiro byacu.”

Lt. Col Kaiko ashimangira imvugo ya Perezida Tshisekedi ko ingabo za Congo zitarwana na M23 ahubwo zatewe n’ingabo z’u Rwanda.

Ati “Ndashaka kwizeza abaturage ko ingabo zabo zikomeje kandi ko zisubiza inyuma umwanzi kure ya Lupango, turasaba abaturage gutuza no kwizera ingabo.”

Ku ruhande rwa M23 bavuga ko ingabo za Congo na FDLR bacitse intege bari guhunga “Intare za Sarambwe” (ni ryo zina abarwanyi ba M23 bihaye), kandi ziteguye gufata Umujyi wa Sake.

Abahanga bavuga ko ibiganiro ari wo muti wonyine wo gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bitabaye ibyo M23 izarwana kugera i Kinshasa.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zitazahagarika urugamba mu gihe Leta itemeye ibiganiro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW