MINEDUC yahawe impano y’ibitabo 5,505 by’amateka y’u Rwanda

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yahaye Minisiteri y’uburezi ibitabo 5,505 by’amateka y’u Rwanda.

Minisitiri w’uburezi Hon. Dr_Uwamariya Valentine yakira impano yatanzwe na MINUBUMWE y’ibitabo 5,505

Ni ibitabo byatanzwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 byagenewe amashuri yo mu Rwanda bivuga ku mateka rusange y’u Rwanda, Amateka ya Jenoside, ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu.

Ibi bitabo byakomotse ku bushakashatsi butandukanye bwakozwe na MINUBUMWE n’abafatanyabikorwa bayo, bikaba bizajya byifashishwa n’abarezi ndetse n’abanyeshuri mu kumenya amateka nyakuri y’Igihugu cyabo.

Bifite umwihariko kuko byarobanuwe kandi byandikwa mu buryo butuma abantu biga cyangwa baziga amateka y’u Rwanda atarimo imvugo igamije kubiba urwango rushingiye ku macakubiri.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Maurice Mugabowagahunde avuga ko ibi bitabo bizafasha urubyiruko kuvoma amateka nyakuri kuko amateka yanditsemo yakorewe ubushakashatsi.

Avuga ko bizafasha urubyiruko rwirukira kuvoma amateka ku mbuga nkoranyambaga rukayobywa n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ubu rero tugiye kubaha intwaro bifashisha basubiza abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko ibi bitabo bizatanga umusaruro ku mateka y’u Rwanda aho abanyeshuri batazajya bacungira kubyo babwiwe na mwarimu gusa.

Avuga ko bizafasha kubona amakuru nyayo ku mateka y’u Rwanda kuko hari bamwe mu barimu bayigisha basimbuka.

- Advertisement -

Ati “Akamaro k’ibitabo nk’ibingibi hari aho umwarimu ashobora kubivuga abiciye hejuru ariko umwana yagera ku gitabo akabonamo ibindi byisumbuyeho.”

Akomeza agira ati “Nubwo umwana yagira ikibazo akavukira mu muryango umuha amakuru atariyo azahura n’iki gitabo atangire kubyibazaho, asome ibitandukanye n’ibyo yabwiwe cyangwa yigishijwe, icyo gihe bimuhumure amaso.”

Avuga ko izi nyandiko ari ikintu gikomeye cyane bikaba akarusho kuko zakorewe ubushakashatsi bikazafasha guhagarika ibitekerezo bibi.

Ati “Iyo biba byashobokaga buri mwana akakibona ku buryo buri wese abasha kugisoma, ibi bitabo ni isoko yo kumenya amakuru y’ukuri.”

Kugeza ubu MINUBUMWE imaze gutanga ibitabo 8,000 mu bigo bya Leta, ibigera ku 5,505 byahawe Minisiteri y’uburezi, hari n’ibyahawe Polisi y’u Rwanda na MINADEF.

MINUBUMWE irateganya kandi kubaka isomero rigari ry’amateka y’u Rwanda n’ubudaheranwa, rikazaba riri mu nzu ngari ifite ibyumba binini, bibereye buri wese harimo n’abanyeshuri ba za Kaminuza.

Ni mu gihe iyi Minisiteri ifite isomero rusange rifunguye kuri buri wese ushaka gusoma no kumenya amateka y’u Rwanda.

Minisitiri w’uburezi Hon. Dr_Uwamariya Valentine avuga ko ibitabo bazafasha umunyeshuri na mwarimu

MINEDUC yijej MINUBUMWE gukorana muri gahunda zigamije kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda ku mateka yabo
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE, Maurice Mugabowagahunde

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW