Muhanga: Abavutse nyuma ya Jenoside biyemeje guhangana n’abayipfobya

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ruvuga ko rugiye guhangana b’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abayobozi n’Urubyiruko bunamiye abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata

Ibi babivuze ubwo abagera kuri 60 baturuka mu Murenge wa Cyeza basuraga Urwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ni urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kuko abenshi muri bo bafite imyaka 19 na 20 y’amavuko.

Bamwe muri uru Rubyiruko bavuga  ko ari inshuro ya mbere babashije gusura urwibutso bakabona imibiri n’ibimenyetso abicanyi bakoresheje bica Abatutsi.

Uwizeyimana Kevine umwe muri abo avuga ko hari ibyo abakuru bamubwiraga ntabishyikire vuba, ariko akavuga ko kuba abyiboneye agiye guhangana n’abo yita abahezanguni bakunze gipfobya no guhakana ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itabayeho.

Ati “Nsanze Jenoside yakorewe abatutsi yarabayeho, kuko atari ibihimbano ahubwo ari amateka mabi agaragarira buri wese.”

Uwizeyimana avuga ko isomo akuyemo rimuhaye imbaraga zo kujya asobanurira urubyiruko bagenzi be ibyabaye ko byateguwe bikigishwa kandi abayigizemo uruhare ari urubyiruko rw’icyo gihe.

Ati “Icyo twakora kandi ni uguhindura imyumvire mibi y’abashidikanya ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibinyoma.”

Munezero Joseph usanzwe atoza Intore zo ku rugerero mu Murenge wa Cyeza, yabwiye UMUSEKE ko abahakana bakanapfobya Jenoside bamwe babiterwa n’inyungu zabo zubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside,.

- Advertisement -

Avuga ko urubyiruko rwa Nyamata bahakuye ukuri kuzuye bazajya bashingiraho kugira ngo banyomoze abayihakana.

Ati “Ni ku nshuro ya kane mbashije gusura urwibutso, gusa urwo nsuye rwose ndukuramo amakuru yihariye ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.”

Munezero yavuze ko iyo bakweretse amafoto n’imibiri y’Abatutsi bakakubwira ko abo bantu batakiriho, wumva agahinda kenshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste avuga ko mu biganiro bahabwa ku rugerero harimo isomo ry’amateka y”uRwanda noneho babihuza no gusura Inzibutso bikarushaho kumvikanisha ayo mateka.

Ati “Ibibazo byinshi batubaza mu rugerero usanga benshi baba bafite amatsiko yo kumenya uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe igashyirwa no mu bikorwa.”

Umukozi ushinzwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata Murekatete Rachel yafashe umwanya munini asobanurira uruhyiruko uko Abatutsi bazize Jenoside bishwe, anabasobanurira abagize uruhare mu kurokora bakeya muri bo babashije kurokoka.

Uwizeyimana Kevine umwe mubasuye Urwibutso rwa Nyamata
Munezero Joseph umutoza w’Intore vuga ko buri rwibutso asura ahakura amakuru mashya
Gitifu wa Cyeza Gakwerere Eraste asinya mu gitabo cy’abashyitsi

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW