Muhanga: Umugabo wishe mugenzi we yasabiwe gufungwa burundu

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Mu byumba 2 by'iburanisha harimo abantu 22 bakurikiranyweho ibyaha byiganjemo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa ndetse n'ubujura.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabiye Maniraguha Janvier igihano cya burundu kubera icyaha cyo gutema Habihirwe Felini bikamuviramo urupfu.

Maniraguha Janvier wo mu Mudugudu wa Ruseke, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi  ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’urupfu kubera gutema mugenzi we Habihirwe Felini bikamuviramo.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko uyu Maniraguha yavuye mu Mujyi wa Kigali  mu mpera y’umwaka wa 2022 aje gusangira n’Umuryango we iminsi mikuru.

Ubushinjacyaha buvuga ko Maniraguha Janvier yagiye mu ishyamba ry’uyu Habihirwe Felini atangira gutema igiti, mugenzi we amubaza impamvu amwangiriza ibiti afata wa muhoro yatemeshaga igiti amutema mu mutwe ahantu hatandukanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Nyakwigendera yahise ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Musambira kugira ngo yitabweho ariko abaforomo basanga yangiritse cyane bamwohereza mu Bitaro bya Remera Rukoma.

Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha mu Rukiko avuga ko ibitaro byatangiye kumwitaho gusa bisanga atavurirwa aho ngo akire bimwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza( CHUK) ariko ku by’ibyago ahita yitabimana.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Iki cyaha uyu mugabo akurikiranyweho twasanze yagikoze ku bushake turamusabira igihano cya burundu.”

Urukiko rwabajije Maniraguha Janvier niba iki cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake acyemera.

Maniraguha yavuze ko acyemera ariko akagisabira imbabazi, ati “Icyaha banshinja  ndacyemera ariko ndagisabira imbabazi.”

Gusa Maniraguha imbere y’Urukiko yasabaga imbabazi aseka kuko byasaga nk’aho kwica umuntu atabiha uburemere ngo ubone yicuza.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu iperereza bwakoze, bwasanze uyu mugabo asanzwe yitwara nabi kuko hari undi  mugabo yigeze gutema aramukomeretsa bikabjje gusa ntiyapfa.

Buvuga ko yabikoze yabigambiriye ari nabyo baheraho bamusabira igihano cya burundu.

Asanzwe yitwara nabi aho atuye kuko yigeze atema undi muturage aramukomeretsa.

Buvuga ko icyabaye atari impanuka byabaye ku bushake kuko yabikoze yabigambiriye.

Muri icyo cyumba cy’iburanisha kandi, URukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uwitwa Karangwa Nicolas wo mu Murenge wa Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi, ushinjwa ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi kuko yatemye Mutatsineza Olivier aramukomeretsa bikabjje amushinja kumusambanyiriza umugore, uyu Mutasineza akaba  kugeza ubu arwariye mu Bitaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko bumusabiye igihano cy’imyaka 25.

Karangwa Nicolas avuga yemera icyaha akagisabira imbabazi, akavuga ko Urukiko ni rujya gusoma urubanza rwamuha igifungo gisubitse kuko yabikoze atabishaka.

Karangwa avuga ko afite umwenda wa Banki uremereye ko aramutse afunzwe iyo myaka atabona uko awishyura.

Urukiko rwavuze ko urubanza rw’aba bagabo bombi ruzasomwa taliki 28/Gashyantare/2023 saa munani.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru twashatse kureba urutonde rw’imanza zari zimanitse hafi n’ibyumba 2 by’iburanisha zarimo kuba, dusanga urwo rutonde ruriho abantu 22 bashinjwa  ibyaha by’ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura abo baburanyi bakurikiranyweho.

Mu byumba 2 by’iburanisha harimo abantu 22 bakurikiranyweho ibyaha byiganjemo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga