Musanze: Hadutse uburwayi budasanzwe mu ngurube – Dore ingamba zihutirwa ku borozi (AUDIO)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwategetse imwe mu Mirenge ikagize guhagarika ibikorwa byo kotsa ‘akabenzi” kubera uburwayi budasanzwe bwibasiye ingurube.

Ingurube ni itungo bisaba ko nyiraryo aryitaho, akarimenyera isuku

Bimwe mu bimenyetso ingurube zafashwe n’ubwo burwayi zigaragaza harimo umuriro mwinshi, kwanga kurisha, gucika intege, amabara atukura ku ruhu no guhumeka nabi.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuganga w’amatungo mu Karere, atwizeza kuza kuduha amakuru, ariko ntiyaboneka.

Gusa, UMUSEKE wavugishije Shirimpumu Jean Claude umworozi ufite uburambe mu korora ingurube mu buryo bwa kijyambere, akaba anakuriye ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube mu gihugu, yavuze ko iriya ndwara iri i Musanze yamenyekanye ndetse ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyamaze gufata impagararizi (sample) ngo bamenye iby’iyo ndarwa.

Ati “Bimwe mu bimenyetso byaragaye ni uko ari imwe mu ndwara ikunze kuba mu ngurube, yanagaragaye umwaka ushize mu Ntara y’Iburasirazuba, i Kayonza, na Rwamagana, ijya kwitiranwa na Muryamo kuko zombi zihuje ibimenyetso, ariko ikiriho cyiza ni uko ishobora kwirindwa kandi n’iyo itungo ryafashwe ryagaragaje ibimenyetso rishobora gutabarwa ntiripfe.”

Umva ikiganiro kirambuye

Mu itangazo ryo ku wa 20 Gashyantare 2023, Umuyobozi w’Akarere, Ramuri Janvier, yavuze ko mu gihe cy’iminsi ine (4) gusa  mu Murenge wa Muko hadutse uburwayi budasanzwe mu ngurube ndetse zikaba ziri gupfa.

Abatuye imirenge ya Muko, Muhoza, Kimonyi, Rwaza, Busogo basabwe kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo guhagarika ahantu hose habagirwa ingurube no gufunga ibyokezo byose by’ibyingurube muri iyo  Mirenge.

- Advertisement -

Akarere kasabye kandi ko “itwarwa ry’ingurube zivanwa cyangwa zijyanwa mu Mirenge yavuzwe ribujijwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye kandi ko ingurube zipfuye zigomba gutabwa mu byobo birebire.

Aborozi bagirwa inama yo kunoza ingamba z’isuku mu biraro, harimo gukoresha ishwagara itwitse, kugira ubukandagiro burimo umuti bukoreshwa mbere yo kwinjira mu biraro, kwirinda gutizanya imfizi n’ibikoresho bikoreshwa.

Aborozi kandi bibukijwe guteza intanga ingurube zarinze.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW