Ndimbati yateye umugongo amasezerano y’uruganda rwenga agasembuye

Umunyarwenya Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati uherutse kugirwa “Brand Ambassador” w’uruganda rwa Sky Drop Industries yateje intugunda no kwibazwaho nyuma yo gutera umugongo amasezerano aherutse gusinya.
Ubwo Ndimbati yasinyaga amasezerano muri Sky Drop Industries

Ku wa 27 Ukuboza 2022 nibwo Ndimbati yagiriwe icyizere n’uruganda rwa Sky Drop Industries ruherereye mu Karere ka Bugesera maze asinya amasezerano y’amezi atandatu yo kwamamaza ibinyobwa byarwo.

Yari amasezerano yo kwamamaza inzoga zengwa n’uru ruganda zirimo iyitwa Nobilis Gutta Gin na Saint Nero Honey Liqueur.

Icyo gihe Ndimbati yabwiye UMUSEKE ko ari ishema kuri we kuba Abanyarwanda baramutoranyije muri benshi akagirwa Brand Ambassador wa Sky Drop Industries mu gihe yari avuye muri gereza.

Yagize ati ” Bavuze ko bazengurutse ahantu hose, Abanyarwanda bonyine nibo bavuze ngo uruganda nimutuzanire Ndimbati ubundi ikinyobwa natwe tukiyoboke.”

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwatunguwe no kubona Ndimbati yamamaza ibikorwa by’urundi ruganda rwenga ibinyobwa bimeze nk’ibyabo kandi hari ingingo ziri mu masezerano zikumira iyamamazabikorwa.

Ni nyuma y’amafoto yasakaye mu bitangazamakuru n’imbugankoranyambaga Ndimbati yamamaza INGUFU GIN Ltd muri Tour du Rwanda.

Lucky Murekezi, Ushinzwe ubucuruzi muri Sky Drop Industries yabwiye UMUSEKE ko koko batunguwe no kubona Ndimbati yamamaza urundi ruganda mu gihe amasezerano bagiranye atarasozwa.

Ati “Ntabwo turahura na Ndimbati ngo twumve icyabimuteye, natwe amafoto twarayabonye, ntabwo turaganira mu rwego rw’akazi ngo tumenye imyanzuro twumve n’uruhande rw’Umufatanyabikorwa wacu Ndimbati.”

Avuga ko bagomba kuganira na Ndimbati kugirango ejo n’ejo bundi nasinyira n’abandi ntihazabemo amakosa yo kugonganisha Abakiliya be.

- Advertisement -

Umunyarwenya Ndimbati yabwiye UMUSEKE ko amasezerano na Sky Drop Industries atarangiye, ko muri Tour du Rwanda yabonye akazi ko kwamamaza urundi ruganda kandi atari kukitesha kuko cyari ikiraka gishyushye.

Avuga ko ibikorwa by’urwo ruganda ari kwamamaza bizarangirana na Tour du Rwanda agakomeza akazi nk’ibisanzwe ko kumenyekanisha inzoga za Nobilis na Saint Nero.

Yagize ati “Amasezerano ntabwo yarangiye, biratandukanye cyane, Tour du Rwanda ni ikintu cy’iminsi umunani kikarangira.”

Uru ruganda rushya rwenga inzoga rufite umwihariko wo kwenga izikoze mu buki ndetse na Gin ruratangaza ko intego atari ugucuruza gusa ahubwo harimo no guteza imbere ubworozi bw’inzuki ndetse no guha akazi abanyarwanda, by’umwihariko abaturanyi b’uruganda mu murenge wa Ntarama, mu Karumuna ari nayo mpamvu begereye Ndimbati kugirango abafashe mu iyamamazabikorwa.

Muri Tour du Rwanda yamamaza ibikorwa bya mucyeba wa Sky Drop Industries
Ndimbati yamamaza ibinyobwa by’uruganda rwamuhaye akazi akiva muri gereza
Ubwo yasinyaga amasezerano akanyamuneza kari kose

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW