Nigeria: Barashe umukandida mu matora ya Sena, umubiri we barawutwika

Umukandida mu matora yo kujya muri Sena y’Akarere k’iwabo muri Leta ya Enugu, ku wa Gatatu yishwe n’abantu bamurashe, n’abo yari kumwe na bo mu modoka bagera kuri 5, bahita bayitwika.

Oyibo Chukwu yiyamazaga kuba Senateri mu Karere k’iwabo

Oyibo Chukwu wari mu bahatanira kuba Abasenateri abamurasiye ahitwa Amichi, mu gace kitwa Awkunanaw muri Leta ya Enugu, bamugabyeho igitero avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu majyepfo ya leta ya Enugu.

Uyu mugabo ni uwo mu ishyaka ry’abakozi (Labour Party), yishwe mu gihe habura iminsi mikeya ngo amatora ateganyijwe ku wa Gatandatu abe.

BBC ivuga ko mu myaka 24 ishize aya ari amwe mu matora arimo guhatana cyane.

Oyibo yiciwe hamwe n’abantu yari kumwe na bo mu modoka, ababarashe bahita bahita bayitwika.

Umwe mu bagize ishyaka Labour Party akaba aniyamamariza umwanya wa Guverineri, Chijioke Edeoga yavuze ko abanyepolitiki bafite ishyari kubera uko ishyaka ryabo rigenda ruzamuka.

Yagize ati “Abagize ishyaka ryacu bari kwicwa n’abanyepoliti buafite ubwoba kubera uko ishyaka Labour Party rigenda rizamuka, baratinya ko bazatsindwa amatora yok u wa Gatandatu.”

Ishyaka rya Labour ntabwo ryamaganye igitero cyakorewe abayoboke baryo, gusa perezida waryo unahatanira kuyobora Nigeria, Peter Obi yasabye abarishyigikiye kuzatora mu buryo nyabwo, mu mahoro kandi bifitiye icyizere.”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -