Nyanza: Impanuka yahitanye umwarimu

Mu Karere ka Nyanza habereye impanuka ya moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango bya RD004 yahitanye umwarimu.

Iyi mpanuka yahitanye Sabagirirwa Athanase w’imyaka 47 y’amavuko yabereye mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Gahondo mu Murenge  wa Busasamana.

Nyakwigendera yari yitwaye kuri moto ye aho yavaga muri Gare ya Nyanza yerekeza mu Kagari ka Gahondo.

Amakuru avuga ko Sabagirirwa yagonze borudire y’umuhanda moto igasimbuka igakubita igiti maze ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana ,Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko impanuka yabaye mu masaha y’igicuku.

Ati“Impanuka yabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ihitana umwarimu wakoreraga mu murenge wa Muyira.”

Sabagirirwa Athanase yigishaga ku ishuri ribanza rya Nyarugunga, asize umugore n’abana batandatu.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza