Mu karere Nyanza mu murenge wa Mukingo, mu kagari ka Ngwa mu mudugudu wa kigarama hari umugabo witabye Imana ubwo yarimo yogoshwa.
Mu mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa kumi n’igice (16h30), umugabo witwa Sindayigaya Cyprien w’imyaka 27 y’amavuko, uvuka mu Karere ka Karongi akaba yari acumbitse mu kagari ka Ngwa yakubiswe n’inkuba bari kumwogosha.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo Kayigyi Ange Claude yabwiye UMUSEKE ko bihutiye gutabara.

Ati “Haje imbangukiragutabara yo kumujyana kwa muganga bari mu nzira yitaba Imana.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe.
Ubuyobozi bwasabye abaturage kwitwararika mu gihe cy’imvura kuko bishobora guteza impanuka nk’izi bityo bagacomora ibikoresho by’amashanyarazi kuko inkuba n’amashanyarazi iyo bihuye biba bibi.
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza