Nyanza: Umugabo yasanzwe mu kiziriko yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2023 umushumba yasanzwe mu kiziriko yapfuye.

Nyakwigendera yarasanzwe aba mu mudugudu wa Nkinda mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ari naho yarasanzwe akora akazi k’ubupagasi karimo nako guhinga akanaba umushumba w’inka n’ihene.Abakoresha be nibo batabaje inzego z’ubuyobozi bazibwira ko Hitabatuma Silas w’imyaka 43 y’amavuko bamusanze mu kiziriko cy’ihene yapfuye bikaba bikekwa ko yiyahuye.

Nyakwigendera yarafite abana babiri akaba yakomokaga mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Nyiramajyambere Angelique umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mpanga yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu batamenye icyamuteye kwiyahura.

Ati“Ntitwamenya icyabimuteye kuko n’inzoga ntiyarakizinywa.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma. Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda icyari cyose cyatuma biyambura ubuzima.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza