Nyirubutungane Papa asangiye imibabaro n’abanye-Congo barembejwe n’intambara

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francois yifatanyije n’abakozweho n’intambara yo muri Congo, abarema agatima avuga ko basangiye imibabaro.
Nyirubutungane Papa François ngo asangiye ububabare n’abanyecongoec

Ibi Nyirubutungane papa Francois yabitangaje mu rugendo rugamije amahoro muri RD Congo.

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi yumvise ubuhamya bw’abarokotse ubwicanyi bwo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ashenguka umutima.

Mu butumwa bwe, Papa yihanganishije abavanywe mu byabo n’intambara, abaha ubutumwa bw’ihumure.

Yagize ati” Kuri mwe  nshuti zanjye, baturage bo mu Burasirazuba ndashaka kubabwira ibi, ndi kumwe na mwe. Imiborogo yanyu niyo yacu, imibabaro yanyu niyo yacu, ku muryango waba warahuye n’akaga cyangwa ugahunga kubera gutwikirwa inzu cyangwa ibindi byaha by’intambara, gufatwa ku ngufu yaba umwana cyangwa umuntu mukuru wakomeretse ndababwira nti” Ndi kumwe namwe ,ndabingingira Imana yo mu ijuru.”

Papa Francois yavuze ko hari ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Bunia, Beni, Butembo, Goma na Masisi avuga ko itangazamakuru mpuzamahanga ryabyirengagije.

Papa Francois ashinja ibihugu by’amahanga kugira urwitwazo umutekano mucye agamije gusahura umutungo kamere wa Congo.

Mu ijambo rye yumvikanye asaba amahanga akomeye gukura akaboko kayo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Yagize ati“Kura amaboko yanyu muri Congo, kura amaboko yanyu muri Afurika. Iki gihugu, ahanini cyasahuwe, ntigishoboye gukoresha umutungo wacyo mwinshi cyane, birumvikana uko umutungo wabo kamere wabaye imvano yo kuba igihugu mva mahanga.”

- Advertisement -

Papa nubwo atanga ihumure ku baturage, amasasu akomeje kumvikana mu bice bya Kivu ya Ruguru hagati y’ingabo za Leta, FARDC, zishaka kwisubiza uduce umutwe wa M23 wigaruriye ariko nako zishaka kuwuca intege.

Uyu mutwe wo wararahiye urirenga ko nta gace na kamwe uzatakaza mu gihe cyose Leta itaremera guca bugufi, ikagirana nawo ibiganiro.

 
 
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW