Papa yashyizeho Musenyeri wihariye wa Kibungo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Padiri Twagirayezu Jean Marie Vianney, yagenwe kuba Umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo

Nyirubutungane Papa Francisco yagennye Padiri Twagirayezu Jean Marie Vianney, kuba Umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Twagirayezu Jean Marie Vianney, yagenwe kuba Umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo

Padiri TWAGIRAYEZU yari asanzwe ari  Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2023 saa sita zuzuye, n’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, rivuga ko Padiri Twagirayezu yakoze imirimo inyuranye muri Kiliziya Gatorika.

Ku wa 8 Ukwakira 1995 nibwo yahawe ubupadiri, aba umupadiri muri Diyosezi ya Nyundo.

Kuva mu 1995-1997 yasohoje ubutumwa mu maparuwasi ya Muramba na Kibingo muri Diyosezi ya Nyundo nk’umupadiri Mukuru wungirije.

Kuva mu 2000-2002 yabaye umuyobozi wa CARITAS Diyosezi ya Nyundo. Mu 2016 kugeza ubu yari umunyamabanga Mukuru wa CARITAS Rwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW