Mu gihe hakinwa imikino y’umunsi wa 18 ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko abakinnyi batanu batemerewe gukina kuko bujuje amakarita.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023, mu Akarere ka Bugesera harabera umwe mu mikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona. Ni umukino uhuza Gorilla FC na Gasogi United Saa cyenda z’amanywa [15h].
Indi mikino izakinwa ku wa Gatandatu tariki 4 no ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023 ku bibuga bitandukanye.
Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino kuko bujuje amakarita atanu y’umuhondo, ni: Nsabimana Aimable [Kiyovu Sports], Muhinda Brian [Bugesera FC], Mutijimana Janvier [Rwamagana City], Izabayo Daniel [Étincelles FC] na Mugiraneza Jean Claude [Marine FC].
UMUSEKE.RW