RIB imaze kwirukana abakozi 88 barimo abazira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu myaka itanu rumaze rushinzwe abakozi barwo 88 bamaze kwirukanwa burundu barimo abazira ibyaha bya ruswa.

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga

Byatangajwe kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 mu nama rusange y’abakozi ba RIB yabereye mu Mujyi wa Kigali ku nsanganyamatsiko igira iti “Kongera ubunyamwuga hatangwa serivisi inoze kandi yihuse”.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwashimiye abagenzacyaha 25 bagaragaje ubunyangamugayo banga kwakira ruswa ndetse baranayigaragaza.

Hashimiwe kandi abagenzacyaha 3 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange n’imirimo myiza bakoze mu gihe cyose bamaze mu kazi.

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga avuga ko mu myaka itanu (izuzura muri Mata), RIB yateye imbere n’ubwo hakiri za birantega.

Yagize ati “Iyo umuntu akora ntabwo ibintu byose byaba shyashya, abatugana hari abatabona serivisi yihuse ikindi hari Abagenzacyaha bakigaragaramo intege nke mu gukora dosiye neza inoze.”

Yavuze ko hari abakozi b’urwego abereye umuyobozi bagera kuri 88 birukanwe burundu kubera ibyaha birimo ibya ruswa n’andi makosa kandi bagejejwe mu nkiko.

Asobanura ko kwirukana burundu abijandika mu byaha bya ruswa ari umuburo kuri bagenzi babo barya ruswa ariko batarafatirwa mu cyuho.

Ati “Iyo twirukana isomo tuba dutanga ni ukugira ngo utarafatwa niba yari afite iyo ngeso ayiveho kuko nta kwihangana, ku buryo bigomba kuba umuco.”

- Advertisement -

(Rtd) Col Jeannot Ruhunga agaragaza ko buri mukozi wa RIB agomba kuzirikana ko kwishora muri ruswa bikurikirwa no kuburanishwa mu Nkiko bigasozwa no kwirukanwa burundu.

Ati “Niyo Inkiko zamugira umwere, twebwe turamwirukana iyo dufite ibimenyetso ko iyo ruswa yayakiriye.”

Yasabye Abagenzacyaha kuba inyangamugayo kuko iyo abaturage bagize urwikekwe nta n’icyizere babagirira.

Bibukijwe ko ubunyangamugayo butanga ubutabera budacagase

Basabwe kugira ubushishozi buhambaye …….

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja wari umushyitsi mukuru muri iyi nama rusange yatanze ikiganiro kuri Politiki y’Ubutabera Nshinjabyaha, agaragaza uko umugenzacyaha akwiye kwitwara mu iperereza.

Yasabye Abagenzacyaha kuba inyangamugayo kuko umwe muribo ashobora gutesha icyizere urwego n’ubutabera muri rusange.

Ati “Iyo urebye muri uru ruhererekane rw’ubutabera akenshi bipfira aho bitangirira cyangwa bikagenda neza aho bitangirira, iyo Umugenzacyaha byagenze neza nta kabuza y’uko iyo byageze mu nkiko biba bimeze neza,…niyo mpamvu ubushishozi bukomeye cyane busabwa muri uru rwego.”

Minisitiri Dr. Ugirashebuja avuga ko ruswa iyo yagaragaye mu rwego rw’Ubugenzacyaha imunga ubutabera ariyo mpamvu hagomba ingamba zikarishye zo guhashya abaryi bayo.

Ati “Kugira ingamba zikomeye zivanamo za mbuto mbi ziba zigaragara muri uru rwego, kuko ntabwo zizabura aho uzajya ku Isi yose, abantu nk’abo ngabo baba barimo, ni ngombwa rero ko habaho ingamba zikomeye kandi zikarishye.”

Minisitiri w’ubutabera, yabwiye abagenzacyaha ko bagomba gukora idosiye neza k’uburyo umucamanza atazasanga mu bakoze idosiye ya mbere ku cyaha runaka hari byo batakoze bityo bakaba ari byo byabaye imbogamizi mu icibwa riboneye ry’urubanza.

Izindi nama yabahaye harimo no kuba abantu bigenga mu kazi kabo ntibatwarwe n’ibivugwa ku idosiye runaka k’uburyo yabahuma amaso ntibakore akazi kabo neza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashinzwe ku wa 07 Mata 2017, rukaba ruteganywa n’itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017. Rufite inshingano zo Gukumira ibyaha, Kubitahura no Kubigenza.

Dr.Emmanuel Ugirashebukja yabwiye abagenzacyaha ko akazi kabo ariwo musingi w’ubutabera
Abitwaye neza mu kwanga ruswa bakayigaragaza bahembwe
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimiwe ishyaka n’umurava bagaragaje mu kazi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW