Tuyizere Thaddée wayoboye akarere ka Kamonyi arafunzwe

Uwahoze ari Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée n’abandi 2 batawe muri yombi nk’uko amakuru agera k’UMUSEKE abivuga.
Batatu barimo Tuyizere Thaddée batawe muri yombi

Amakuru y’ifungwa ry’uwahoze ari Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée n’abandi bafatanyije mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yamenyekanye ku mugoroba wo kuwa kane taliki ya 23 Gashyantare 2023.

Bamwe mu baturage babashije kumenya amakuru y’ifungwa babwiye UMUSEKE ko intandaro yatumye RIB ifunga abo bagabo 3 barimo Tuyizere Thaddée, Mbarushimana n’undi mukozi bakorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari urupfu rw’uwitwa Ndayizeye Jean de Dieu.

Abaturage bavuga ko mu rukerera rwo ku wa 16 Gashyantare 2023 Ndayizeye yagwiriwe n’ikirombe ariko baza kumukuramo yazahaye cyane bashaka kumujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho, bageze mu nzira aracikana basiga umurambo aho baracika.

Bavuga ko mu rwego rwo gukora iperereza inzego z’Ubugenzacyaha zafashe abo bagabo uko ari 3 kugira ngo bagaragaze abataye uwo murambo mu nzira bagacika, ibyo bafata nko gushinyagurira umurambo.

Umwe yagize ati “Ndumva atari ikibazo kibareba ku giti cyabo icyaha ni gatozi ababikoze nibafatwa bazakurikiranwa.”

Ubwo twateguraga iyi nkuru, twagerageje guhamagara Umuvugizi wa RIB ntiyitaba tumuha n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère tumubajije ifungwa ry’abo bagabo avuga ko nta makuru yabo arahabwa.

Ati “Ngiye kubikurikirana nimbimenya ndababwira.”

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko abagabo batatu barimo Tuyizere Thadee bafungiwe kuri Station ya RIB ya Gacurabwenge.

- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi