Twagiramungu Jean woherejwe n’Ubudage yahawe igihano ahita ajurira

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakatiye Twagiramungu Jean woherejwe n’igihugu cy’Ubudage igihano cy’imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside yarezwe n’Ubushinjacyaha.

Jean Twagiramungu w’imyaka 50 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubudage 2017

Ababuranyi barimo Twagiramungu Jean, ubushinjacyaha basoma uru rubanza bari bahari n’abandi bari baje kumva urubanza uretse Me Buhura Pierre Celestin wunganira uregwa utari ahari.

Urukiko rwarasesenguye rusanga Twagiramungu Jean yaragiye mu gitero cyiciwemo abatutsi muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika barimo Kabagwire,Niyomugabo Joseph wari Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyanika n’abandi.

Urukiko kandi rusanga Twagiramungu Jean yarahuje umugambi mubisha uhuriweho wo gukora icyaha aho yagiye mu bitero byakoze ubwicanyi bityo akaba ahamwa n’icyaha cya jenoside.

Urukiko rushingiye ko Jean Twagiramungu atagoye urukiko kandi akaba ari ubwa mbere akurikiranwe rusanga akwiye gufungwa imyaka 25, agasonerwa amagarama y’urubanza kuko aburana afunze, umucamanza yibukije ko uwo bireba ashobora kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30.

Amanitse akaboko k’iburyo Jean Twagiramungu yahise asaba ijambo ukuriye inteko iburanisha Antoine Muhima ararimuha.

Jean Twagiramungu ati “Sinshimishijwe n’igihano mpawe ndakijuririye.”

Umucamanza yahise asaba umwanditsi kubimwandikira Twagiramungu Jean na we arabisinyira.

Jean Twagiramungu woherejwe n’igihugu cy’Ubudage yari umwarimu, icyarimwe akanaba umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire mu ishuri ry’isumbuye rya EAV Kaduha riri mu cyahoze ari Purefegiture ya Gikongoro ubu ni mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwamureze icyaha cya Jenoside aho bwavugaga ko yagiye mu bitero bitandukanye byiciwemo abatutsi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ibyo bitero ubushinjacyaha bwavugaga ko Twagiramungu yagiyemo byari ibyo ahabereye igitero cyiciwemo abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika, komine Musange n’ahandi.

Jean Twagiramungu yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko nta gitero yagiyemo kuko atari gusiga nyina umubyara nawe wari umututsikazi akaba yarahigwaga.

Urukiko rwabajije abatangabuhamya barimo abemezaga ko Twagiramungu Jean yagiye mu bitero byiciwemo abatutsi abandi bagahakana ko Twagiramungu Jean nta bitero yajyagamo, urukiko kandi rwagiye aho ubushinjacyaha bwavugaga ko icyaha cyakorewe.

Jean Twagiramungu w’imyaka 50 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubudage mu 2017 ari naho yaje kuburanira, yari yarakatiwe n’inkiko gacaca zaho avuka mu karere ka Nyamagabe igihano cya burundu y’umwihariko ariko icyo cyemezo urukiko yaburaniragamo rwari rwaragitesheje agaciro.

Jean Twagiramungu yahise avuga ko ajuriye

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza